Abarwanyi b’imwe mu mitwe yitwaje intwaro yo muri Repubulika Iharanira ya Congo, bagaragaye biyemerera ko bafasha Guverinoma y’iki Gihugu mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23 kandi ko Guverinoma na yo ibaha ubufasha bwose bakeneye.
Ni amashusho yashyizwe hanze n’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa muntu uzwi nka Human Rights Watch, y’ikiganiro cyakozwe n’ikinyamakuru AlJazeera.
Muri aya mashusho, uyu muryango wavuganye na bamwe mu barwanyi b’imitwe yo muri Congo biyemerera ko bari ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo.
Umwe yagize ati « Turi ku ruhande rwa Guverinoma kandi duhabwa imyitozo na Guverinoma. »
Undi murwanyi yavuze ko ubufasha bwose bakeneye, bahita bamenyesha Guverinoma ya Congo igahita ibubaha byihuse.
Ati « Iyo dukeneye amasasu, nta kibazo duhura nacyo. Tuba tugomba guhamagara ubundi hagahita haza komvoye. » Umunyamakuru akamubaza ati « Y’igisirikare cya Leta ? » akamusubiza agira ati « Yego rwose. »
Aya mashusho yashyizwe hanze hashize amasaha macye hasohotse inyandiko ikubiyemo amakuru y’ibanga yakusanyijwe n’ubutasi bw’u Rwanda agaragaza ibimenyetsi simusiga bigaragaza uburyo FDLR ikorana na Guverinoma ya Congo.
Aya makuru yashyizwe hanze na Africa Intelligence agaragaza ko ubuyobozi bwa FDLR bwagiye buhamagara abasirikare bakuru muri FARDC baciririkanya ku by’ibiciro b’amafaranga bagomba kwishyura abarwanyi ba FDLR bagiye gufasha FARDC.
Aya makuru agaragaza ko abakomando ba FDLR bagiye muri uru rugamba, bishyuwe amadolari 300 USD kuri buri umwe.
RWANDATRIBUNE.COM