Umutwe wa M23 wahaye gasopo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zifatanyje na FDLR,RUD-URUNANA n’imitwe itandukanye ya Nyatura kubera ubushotoranyi.
Mu butumwa Umutwe wa ARC/M23 washize ahagaragara kuri uyu wa 21 Werurwe 2023, buvuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR ,RUD-URUNANA Nyatura n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai, bagabye igitero mu gace ka Rugari gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru kagenzurwa na M23.
Muri ubu butumwa ,ARC/M23 ivuga ko iki gitero cyishe umuyobozi w’aka gace ndetse kinakomeretsa bikomeye umuhungu we.
Umutwe ARC/M23, wihanangirije bikomeye FARDC uvuga ko utazakomeza kurebera no kwihanganira ubu bushotoranyi ndetse ko ugiye gufata ingamba zikomeye zigamije guhagarike kubuhagarika .
ARC/M23 itangaje ibi ,mu gihe guhera tariki ya 17 Werurwe 2023 yari yongeye kuva mu bindi bice muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhagarika imirwano no gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.
Amakuru dukesha imboni zacu ziri muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ,avuga ko n’ubwo M23 ikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR,RUD-URUNANA, Nyatura CMC,APCLS n’indi mitwe yitwaje intwaro , bakomeje kwitegura imirwano .
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC ikomje gukubita agatoki ku kandi ivuga ko izakomeza kurwana na M23 ndetse uko byagenda kose igomba kwambura uyu mutwe uduce twose wigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ,binyuze mu ntambara kayisubiza aho yaturutse ivuga ko ari mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa Kabiri, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yavuze ko M23 ifite ubushobozi bwo gukomeza kwirwanaho no kurinda abaturage igihe cyose FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeza kuyigabaho ibitero.