Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye gushinjwa ko washyizeho ubuyobozi bwayo muduce dutandukanye muri Masisi, Nyiragongo na Rutchuru, abayobozi b’izi nyeshyamba ngo bakaba basimbuye abari basanzwe ho murwego rwo kwishakira umubano n’abaturage.
Ibi byagarutsweho mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 24 Werurwe 2023, aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemezaga ko inyeshyamba za M23 zashimangiye ibirindiro mutundi duce ndetse bagatora n’abayobozi muduce twa Masisi, i Nyiragongo na Rutshuru , cyane cyane muri Kishishe, Bambo, Karega na Kibumba.
Muri iri tangazo kandi ingabo za Leta zishinja M23 kubasebya ibashinja kwica abaturage kandi ntabyo bakoze, bityo bakamagana n’amatangazo yose y’izi nyeshyamba za M23 bo bashinja kubasebya.
FARDC yakomeje yemeza ko yiteguye guhagarika ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC ndetse no kwirukana inyeshyamba za M23 bashinja gushyigikrwa n’ingabo z’u Rwanda .
Uburasirazuba bwa DRC bumaze imyaka irenga 20 mu mutekano muke uterwa n’imitwe irenga 120 ibarizwa muri aka gace, yaba iyo muri iki gihugu cyangwa ikomoka hanze y’iki gihugu.
Uburasirazuba nibwo bubarizwamo umutwe w’inyeshyamba wanashyizwe mu mitwe y’iterabwoba wa ADF ukomoka mu gihugu cya Uganda, ukaba wica abantu umunsi k’uwundi.
Siwo gusa kuko hanabarizwa umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, hakiyongeraho n’umutwe w’inyeshyamba wa FNL ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bwabo n’imiryango yabo yahejejwe mu buhungiro mu myaka irenga 20, ndetse bakanasaba ko abo mu bwoko bwabo bicwa buri munsi byahagarara.
Adeline Uwineza