Umutwe w’abantu bitwaje intwaro bavuga ko biyemeje kurwana kuri gakondo yabo , uhanganye bikomeye na M23 .
Ku munsi wejo guhera ku saha ya sakumi n’imwe za mu gitondo(05h00) abiyita “Wazalendo” , bagabye ibitero ku birindiro bya M23 mu birometero 4 uvuye mu gace ka Busumba ho muri teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, avugako abiyita “Wazalenda” aribo batangije ibi bitero, bagamije kwisubiza uduce tugenzurwa na M23 bavuga ko ari gakondo yabo bambuwe n’uyu mutwe, ariko biza kurangira ntacyo bagezeho kuko M23 yabashije kubahagarika nokubasubiza inyuma .
Aya makuru, akomeza avuga ko “Wazalendo” baje gukizwa n’amaguru nyuma yo guhura n’uruva gusenya muri iyo mirwano batangije, kuko batakaje abarwanyi benshi n’inkomere hataramenyekana neza umubare wabo.
Abiyita wazalendo, bavuga ko bari kugaba ibyo bitero bitewe n’uko hari uduce M23 yanze kuvamo turimo n’aka Busumba, mu gihe wari wemeye ko ugomba kuturekura.
Wazalendo bakomeza abavuga M23 itigeze iva mu duce iheruka gutangaza muri teritwari ya Masisi, bitewe nuko abarwanyi bawo bakibarizwa muri utwo duce.
“Wazalendo” ni umutwe witwaje intwaro ugizwe n’urubyiruko rw’abasivile n’abandi bahoze mu mitwe ya Mai Mai muri teritwari ya Masisi ,Rutshuru na Walikale uterwa inkunga na Guverinoma ya DRC ,ukab uvuga ko ugamije kurinda gakondo yabo muri Kivu yAmajyaruguru .
Kuwa 6 Werurwe 2023 , ubwo aheruka mu mujyi wa Goma, Muhindo Nzangi Minisitiri w’Amashuri abanza n’ayisumbuye yabwiye itangazamakuru ko Leta iri gusuzuma uko umutwe wa “Wazalendo” ,wakwemerwa n’amategeko hanyuma abawugize bagashyirwa mu Nkeregutabara z’igihugu.
Yagize ati:” guhera mu cyumweru gitaha, hazatangira kwigwa uko “Wazalendo” bashyirwa mu Nkeregutabara z’igihugu, bagatangira” guhabwa ibyo bakeneye byose nk’ibihabwa ingabo za Leta FARDC, kuko bagaragaje gukunda igihugu m’urugamba duhanganyemo na M23 .”
Minisitiri Muhindo, yakomeje avuga ko abasivile bafite ubumenyei mu byagirikare , bazajya bafatwa kimwe na FARDC kandi bagahabwa ibyo bacyeneye byose nk’ibihabwa Ingabo za Leta kuko biyemeje kurwanya M23.
Ati:Bivuze ko abasivile bose bafite ubumenyi bwa gisirikare bagomba gufatwa nk’inkeragutabara z’igihugu kandi bagafatwa kimwe nk’ingabo za Leta FARDC , ku girango barengere igihugu yacu cyashojweho intambara na M23 ibifashijwemo n’u Rwanda.”
K’urundi ruhande ariko, bamwe mu banye congo bavuga ko Guverinoma ya DRC itagakwiye gukorana no guha intwaro abazwi nka” Wazalendo” ,kuko ari umtwe ugizwe n’insore sore zirangwa n’urugomo no kwambura Abaturage byumwihariko kwibasira Abanye congo bo mu bwoko nw’Abatutsi.
(Xanax)