Igisirikare cya Repubulika Iharnira Demokarasi ya Congo FARDC, cyongeye gutunga agatoki Ingabo z’u Rwanda (RDF) gutera ingabo mu bitugu umutwe wa M23.
Mu itangazo ryasohowe na FARDC ryashyizwe hanze na Lt Col Guillaume NdJike Kaiko umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ejo kuwa 29 Werurwe 2023, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi ziri koherereza ubufasha M23 burimo abasirikare n’ intwaro zikomeye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyarguru mu burasirazuba bwa DRC.
Muri iritangazo, FARDC ivuga ko u Rwanda rukomeje kurenga ku myanzuro igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari ngo kuko muri iyi minsi rwongereye ububare w’Abasirikare n’intwaro ruha M23 mu rwego rwo gufasha uyu mutwe kwitegura ibindi bitero.
Ati:’Ingabo z’u Rwanda zikomeje kongera ubufasha ziha M23 burimo kohereza abasirikae n’intwaro zikomeye muri teritwari ya Rtshuru na Masisi. ”
Lt Co Guillaume Ndjike Kaiko, yakomeje avuga kuwa 28 Werurwe 2023 Ingabo z’u Rwanda zafashije M23 kugaba igitero mu gace ka Mweso muri teritwari ya Masisi birangira uyu mutwe wongeye kukisubiza .
Usibye iri tangazo ryagiye hanze rishinja ingabo z’u Rwanda gutera inkunga M23, nta bimenyetso bifatika bigaragazwa na FARDC ku gihe n’agace RDF yaba yaroherereje M23 izo ntwaro n’abo basirikare ivuga.
Si ubwambere DRC ishinja ingabo z’u Rwanda gutera inkunga M23, mu gihe , u Rwanda rutahwemye kubihakana ahubwo rugashinja guverinoma y’iki gihugu ,gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugamije kuruhungabanyiriza umutekano.