Mu kiganiro umuvugizi wungirije w’inyeshyamba za M23 yahaye itangazamakuru, yagarutse kubiganiro byari biteganijwe mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 30 Werurwe nyamara aho kugira ngo babihamagarwemo bakagabwaho ibitero, yemeza agira ati” twatanze akabarore nyamara Guverinoma yacu ntibibona, gusa amahanga abirebe.”
Uyu muvugizi yavuze ibi nyuma yo gusubiramo ibyo basabwaga n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu mu nama zabereye I Luanda, Nairobi ndetse na Bujumbura mu Burundi, yasabaga uyu mutwe gusubira inyuma hanyuma Guverinoma ya Congo nayo ikagirana nabo ibiganiro.
Bimwe muri ibyo biganiro byari biteganijwe birimo icyagombaga kuba kuri uyu wa 30 Werurwe 2023 mu mujyi wa Gioma nk’uko byari biteguye, ibi biganiro bikaba byagombaga kuzamo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze gusubira inyuma mubice wari umaze kwigarurira.
Ibyo byose nk’uko umuvugizi w’izi nyeshyamba abivuga ngo barabikoze, basubira inyuma mubice byose bari barafashe, nyamara icyo Leta yabahembye ni ukubagabaho ibitero buri bucye iyo nama iba, bivuze ko ari uburyo bwa kwanga kugira ibiganiro nk’uko babyiyemeje.
Umuvugizi wa Leta ya Congo aherutse kuvugira mugihugu cy’ubwongereza ubwo yariyo m’uruzinduko rw’akazi, ko Leta yabo ititeguye narimwe kuganira naziriya nyeshyamba ko ahubwo bazazirwanya bivuye inyuma.
Umuvugizi w’izinyeshyamba nawe yagarutye kuri iki kintu avuga k obo icyo basabwaga gukora bagikoze bagasubira inyuma bakemera abaturage bari bagiye kurengera bagasubira mu maboko y’abatabaha amahoro, baciye inyuma ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zagombaga kuhajya, ariko yemezako ikigiye gukurikiraho ari ukwerura kuko baharanira ukuri.
Uyu muvugizi abajijwe niba abaturage b’aho bavuye batarahuye n’ibizazane kuko bari barabakiriye we yasubije n’ingoga ati” birumvikana, uwaje kutugabaho ibiteroaziko atadushoboye yari kureka kwica abatuarage ashoboye.”
Ibi yabivuze ahereye kubyo yise igikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe na Mai mai Nyatura hamwe na FDLR zishyigikiwe na FARDC bakiba inka n’izisigaye bakazica,yongeraho ko n’abantu batabaha amahoro nabo barabibasira.
Umuhoza Yves