Ubwo Ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo gushaka amahoro, zahawe ikaze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 uri mu mitwe itumye izi ngabo zijya muri ubu butumwa.
Izi ngabo zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru, aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu itsinda rizwi nka EACRF.
Izi ngabo zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherereye i Bunagana mu gace kamaze igihe kinini kagenzurwa na M23.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma.
Amafoto yagiye hanze, agaragaza abarwanyi ba M23 bajya kwakira izi ngabo ndetse banamaze kuzakira, bahagararanye baseka.
Ubwo izi ngabo zoherezwaga muri Congo, General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba yarigeze no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yavuze ko zitagiye kurwana na M23.
Muhoozi yavuze ko izi ngabo zigiye gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo aho kurwana n’imitwe yitwaje intwaro nkuko ubutegetsi bwa RDC bwakunze kubyifuza.
RWANDATRIBUNE.COM