Raporo ihuriweho n’inzobere z’amatsinda yahawe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko umutwe wa M23 ukomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe birimo kuva mu bice wafashe, ariko ko aho werecyeza hatazwi.
Ni raporo y’amatsinda atatu ariko Ad-Hoc Verification Mechanism (AVM), Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ndetse na East Africa Communicty Monitoring and Verification Mechanism (EAC-MVM).
Iyi raporo yagiye hanze muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, igaruka ku nama zagiye ziterana zose zigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, zirimo iyahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bya EAC yabaye tariki 09 Gashyantare, iyo ku ya 17 Werurwe 2023 ya EACRF yasabaga ingabo z’iri tsinda kujya kugenzura Lokarite zari zarekuwe na M23 birimo Kirolirwe, Mushaki na Karuba.
Ivuga ko tariki 21 Werurwe 2023 hongeye kuba inama yahuje noneho ariya matsinda atatu; AVM, EJVM na EAC-MVM, yari igamije kurebera hamwe niba M23 yaravuye koko muri ziriya Lokarite.
Imyanzuro yayo, ivuga ko basanze M23 yaravuye muri Lokariye ya Kirolirwe ndetse ingabo z’u Burundi ziri mu itsinda rya EACRF zigahita zijya kugenzura iyi Lokarite.
Ivuga kandi ko ku ruhande rwa M23 hatigeze habaho kurenga ku myanzuro yo guhagarika imirwano ngo “nubwo habayeho kurasana tariki 20 Werurwe 2023 muri Lokarite za Gatovu na Muremure kwakozwe na Nyatura.”
Igakomeza ivuga kandi ko kuva hakoherezwa ingabo z’u Burundi muri Kirolirwe nta kibazo cyo guhohotera uburenganzira bw amuntu cyabayeho “nubwo abakuwe mu byabo muri aka gave batarasubira mu byabo bose.”
Naho kuri Lokarite ya Karuba, M23 naho yavuyeyo mu buryo bweruye ariko “Abarwanyi ba Nyatura bagerageza gushaka kujya kuhagenzura, ariko bakaba barahavuye ubwo ingabo z’u Burundi zahageraga.”
Muri iyi Lokarite kandi na ho M23 ishimirwa kuba itarigeze irenga ku mabwiriza yo guhagarika imirwano.
Muri Lokarite ya Mushaki, naho ni uko M23 yarahavuye, nabwo hahita hoherezwa ingabo z’u Burundi gusa hano ngo M23 iracyari ku musozi wa Rumeneti.
Iyi raporo ivuga ko umutwe wa M23 wavuze ko uzarekura Lokarite ya Kitshanga mu gihe habayeho gushyira mu bikorwa ibisabwa Guverinoma ya Congo birimo kwemera ibiganiro bya politiki byanemejwe n’abakuru b’Ibihugu bya EAC.
Umwanzuro wa 10 w’iyi Raporo ugira uti “Kuva M23 iri kuva mu bice yafashe, bikomeje gushyirwa mu bikorwa ariko ntibizwi aho iri kwerecyeza. Bizemezwa neza igihe izaba yasubiye muri Sabyinyo nkuko byemejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.”
Iyi raporo isoza igaragaza ibyifuzo birimo kuba M23 yava mu bice byose igenzura ndetse bikajya kugenzurwa n’ingabo za EACRF.
RWANDATRIBUNE.COM