Umuvugizi wungirije w’inyeshyamba za M23 Canisius Munyarugero yatangaje ko inyeshyamba za M23 zidakeneye ibindi bitari amahoro nk’uko zitahwemye kubivuga bityo yemeza ko bategereje ko amahoro agaruka hanyuma imiryango yabo ikongera kubaho nta rwikekwe .
Ibi byose yabigarutse ho ubwo yaganiraga n’umwe mubanyamakuru wari umubajijeicyo bateganya gukora nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro , byagombaga kuba kuwa 30 Werurwe bitabaye, asubiza ko icyo bategereje ari amahoro , yongeraho ko kuyaharanira aricyo cyabahagurukije kandi ko bagomba kwicara hasi ari uko bageze kucyabahgurukije.
Abajijwe icyo bazakora nibabona bakomeje kugabwaho ibitero, cyangwa kubona abaturage bahohoterwa buri munsi asubiza ko bazafata imbunda nabo bakarasana kandi ko abo babashotora Atari uko babarusha urugamba ahubwo babarusha ubugome no kudashyira mu gaciro.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze umwaka urenga, uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo. Bimwe mubyatumye aba bantu bari barashyize intwro hasi muri 2013 , ngo ni uko Leta itigeze yubahiriza amasezerano yagiranye nabo, hakiyongeraho n’iyicwa ry’abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, nyamara ntihagire icyo Leta ibikoraho.
Izi nyeshyamba kandi zakunze gusakuza zivuga ko Guverinoma ya Congo yimakaje abanyamahanga barimo n’inyeshyamba za FDLR zasize zikoze Jenoside mu Rwanda, ariko abanyagihugu bakimwa uburenganzira bwabo ndetse n’ibyabo bikaribwa n’abo banyamahanga.
Ibi bibaye mugihe hari imbaga y’abanye congo bari mubuhungiro kubera imvurur z’amoko nyamara Leta ikaba ntacyo yakoze ngo icyemure icyo kibazo.
Izi nyeshyamba zikaba zisaba Leta kugarura amahoro muri kariya gace, kubaha agaciro nk’abandi banye congo bose kandi bakagarura impunzi zirenga ibihumbi mirongo zaheze mu buhungiro kandi zifite iwabo.
Umuhoza Yves