Ifoto y’Umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda ari kumwe n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yatunguye benshi, mu gihe hari abakekaga ko ingabo za Uganda zagiye muri Congo, zizaba zigiye guhangana n’imitwe irimo uwa M23.
Ni ifoto yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 ubwo ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Izi ngabo za Uganda, zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bunagana ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Abayobozi bo muri uyu mutwe bari barangajwe imbere n’Umuvugizi wawo, Maj Willy Ngoma bagiye guha ikaze izi ngaboza Uganda.
Nyuma yo guha ikaze izi ngabo, Maj Willy Ngoma n’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda, bafashe ifoto y’urwibutso.
Biteganyijwe ko umutwe wa M23 uza gushyikiriza izi ngabo za Uganda umupaka wa Bunagana kuri uyu wa Gatanu nkuko byemejwe na Major Willy Ngoma.
Uyu mujyi wa Bunagana wari ugiye kuzuza umwaka ugenzurwa na M23 ndetse ari na cyo cyicaro gikuru cyawo, kuko wawufashe kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2022.
RWANDATRIBUNE.COM