Bintou Keita intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRC akaba n’umuyobozi mukuru wa MONUSCO, yagize icyo asaba amahanga ku kibazo cy’impunzi z’Abanye congo zakuwe mu byazo, biturutse ku mirwano hagati M23 na FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro ihangana hagati yayo.
Bintou Keita , avuga ko hari abantu bakuwe mu byabo bitewe n’imirwano imaze igihe hagati ya M23 na FARDC muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yakomeje avuga ko n’ubwo abantu bitaye cyene ku mirwano hagati ya M23 na FARDC , hari indi mirwano imaze igihe ibica bigacika hagati y’umutwe wa CODECO na Zaire ndetse ko iyi mirwano hagati y’izi nyeshyamba, yatumye abantu benshi bahunga ingo zabo inanshyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Ati:” Hari Abantu benshi bahunze kubera imirwano ya M23 na FARDC, ariko hari n’abandi batari bake bahunze imirwano ya hato na hato hagati y’umutwe wa CODECO na Zaire byatumye ubuzima bwa benshi bujya mu kaga”
Yongeye ko ibikorwa bya ADF no guhangana hagati y’umutwe wa Zaire na CODECO, biza ku isonga mu gushyira mu kaga ubuzima bw’Abaturage mu burasirazuba bwa DRC.
Bintou Keita, avuga ko bibabaje kubona imiryango mpuzamahanga ikomeje kwirengagiza no kudaha agaciro ibikorwa by’ubutabazi ku bahunze imirwano hagati ya M23 na FARDC, n’abandi benshi bahunze indi mirwano ikunze guhanganisha imitwe yitwaje intwaro ya CODECO na Zaire mu burasirazuba bwa DRC.