Abakomando b’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bazasigara mu Mujyi wa Bunagana ugomba kurekurwa n’umutwe wa M23, bamaze kuhagera, bafite imbunda ziremereye zirimo ibimodoka by’intambara bya rutura.
Aba basirikare ba UPDF bagiye kuba bamwe mu itsinda rya EACRF, bageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiriye ku mupaka wa Bunagana ugenzurwa na M23.
Aba basirikare ba UPDF bakiriwe n’abayobozi ba M23 bari bayobowe n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma.
Maj Willy Ngoma kandi, kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, yahise atangaza ko M23 igomba kurekura uyu mujyi wa Bunagana kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.
Itsinda ry’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ryahise ritangaza ingabo za UPDF zije mu butumwa bw’aka karere, zamaze guhabwa ibirindiro mu bice binyuranye birimo muri uyu mujyi wa Bunagana, muri Kiwanja na Mabenga muri Teritwari ya Rutshuru.
EACRF ivuga ko ibi bigaragaza intambwe ishimishije mu kuba umutwe wa M23 washyira mu bikorwa imyanzuro wafatiwe birimo kurekura ibice wari warafashe.
Umujyi wa Bunagana wari ugiye kumara umwaka ugenzurwa na M23, dore ko yawufashe tariki 13 Kamena umwaka ushize wa 2022.
Kuva icyo gihe ubwo uyu mutwe wafataga uyu mujyi wa Bunagana, wagiye uhakorera ibikorwa binyuranye birimo gushyiraho inzego z’ubuyobozi ndetse no gushishikariza abashoramari gushora imari muri uyu mujyi.
Uyu mujyi wa Bunagana ni na wo wari icyicaro gikuru cy’umutwe wa M23, ukaba uwurekuye mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe.
RWANDATRIBUNE.COM