Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma avuga ko uyu mutwe ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza imyanzuro yagiye ifatwa n’abakuru b’Ibihugu, ariko ko ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo Kinshasa, bigikomeje kuba agatereranzamba.
Major Willy Ngoma yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe ubwo umutwe wa M23 wavaga mu Mujyi wa Bunagana wari ibirindi bikuru byawo, ukawusigira ingabo za Uganda zagiye mu butumwa bwa EAC.
Major Willy Ngoma yabajijwe niba koko bemeye kuva muri uyu mujyi wa Bunagana, yasubije agira ati “Icyo General yavuze [Makenga] yavuze ati ‘twebwe nka M23 dufite ubwo bushake’ kandi ko twakomeje kugaragaza ubushake ariko ikibazo kiracyari kuri Guverinoma ya Congo, yaravuze ngo igihe cyose bazarenga ku mwanzuro wo kureka imirwano, ntabwo tuzabyihanganira.”
Maj Willy Ngoma yakomeje avuga ko hari icyo abaturage bo muri ibi bice biri kurekuwa na M23 bagomba kumenya, ari uko bahasize ingabo za EAC ariko ko Guverinoma ya Congo yashaka kuhagera, M23 izahita igira icyo ikora.
Ati “Ubufatanye bwa Guverinoma ni ukubuga FARDC, FDLR, Nyatura na Mai-Mai ndetse n’indi mitwe yose bakorana, bagahirahira kutugabaho ibitero cyangwa bakica abaturage bakica ababyeyi bacu n’abavandimwe bacu, niba ibi bice turekuye FARDC ikaba yakandagiramo, bizaba ari ukurenga ku mabwiriza, tuzahita tubasubiza kuko tugomba kurinda abaturage.”
Uku kubahiriza imyanzuro yo guhagarika imirwano, si ubwa mbere bikozwe na M23, ariko hagiye humvikana ibitero byagiye bibaho nyuma yo kuva mu bice runaka, urugamba rukongera kwambikana.
Abasesenguzi bibaza niba icyo ari cyo gihe cyo kuba iyi ntambara yahagarara ariko nanone bakabona ko hakirimo ibihato kuko Guverinoma ya Congo yavuze ko itazaganira n’uyu mutwe mu gihe na wo uvuga ko uzashirwa ari uko bagiranye ibiganiro kandi Guverinoma ikubahiriza ibyo basaba.
RWANDATRIBUNE.COM