Umutwe w’inyeshyamba za CODECO zahitanye abarenga 12 mugitero zagabye kuri uyu wa 31 werurwe 2023 mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro muri Ituri
Ibi byabereye ahitwa Wala no muduce 5 twose dutandukanye two muri Ituri , aho izi nyeshyamba zibasiye imitungo y’abaturage, zigasahura ndetse zikanatwika amazu yabo.
Ngo uyu mutwe w’inyeshyamba wa CODECO wagabye iki gitero mugitondo cyo kuri uy wa 31 werurwe 2023 mugace ka Wala, kari mubirometoro 40 mumajyaruguru y’umujyi wa Bunia.
Ibi kandi byemejwen’inzego z’umutekano zo muri kariya gace ubwo zemezaga ko izi nyeshyamba zanatwitse ibirindiro bya FARDC hamwe n’amwe mumazu y’ubucuruzi,nibi rombe bicukurwamo zahabu.
Izi nyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zahise zerekeza mu duce turi hafi aho nka Lingbandja,Nyatsa,Ndaki,Ngagodjo na Katsu.
sosite sivile kandi yavuze ko iyi mitwe ituma iterambere ryabo rihagarara.
Nimugihe bavugako umubare wagateganyo wa bapfiriye muri icyo gitero ari 12 ariko bashobora no kwiyongera. gusa amakuru aturuka munzego z’umutekano avugako mubishwe harimo abana3 ,abagore 2, nu musirikare wa FARDC n’abacukura amabuye y’gaciro mubirombe.
Ubuyobozi b’uvugako abaturage bose bahungiye Inizi mu mujyi wa Mambisa gusa ngo bakaba bafite ubwoba kuko FARDC ntacyo ishoboye imbere y’izo nyeshyamba.
Mukarutesi Jessica