Umutwe wa M23 ukomeje kurekura uduce wari warigaruriye muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajayaruguru ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi iganisha ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Abanye congo batavuga rumwe na M23 batuye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru , babwiye itangazamakuru ko M23 iri kurekura uduce tumwe ariko yarangiza ikigarurira utundi ndetse ikarushaho gukomeza ibirindiro byayo mu duce itararekura ,bakemeza ko uyu mutwe uri kubifashwamo n’u Rwanda.
Abatuye mu gace ka Kishishe na Bambo muri teritwari ya Rutshuru baganiye na radiyo Okapi , bavuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, babyutse basanga nta murwanyi n’umwe wa M23 uhabarizwa ndetse ko ntawamenye aho berekeje .
Bakomeza bavuga no mu ijoro ryo ku munsi wejo tariki ya 1 Werurwe 2023 ari uko byagenze mu duce twa Kitobo na Rusinga mu nkengero z’umujyi wa Kishanga.
K’urundi ruhande, aba baturage bakomeza bavuga ko n’ubwo M23 yavuye muri utwo duce mu buryo bw’amayobera, abarwanyi b’uyu mutwe bakigaragara ku muhora wa Kitshanga-Mweso Kilorirwe na Mushaki muri teritwari ya Rutshuru.
Aba Banye congo, bongeraho ko n’ubwo ingabo za EAC zivuga ko arizo zifite ubugenzi bwa Kilorirwe na Mushaki muri Masisi , abarwanyi ba M23 bakiri mu birindiro byabo bahozemo muri utwo duce ndetse ko aribo baka imisoro ku modoka zose zihanyuza ibicuruzwa.
Bemeza kandi ko M23 , iri gukomeza ibirindiro byayo muri teritwari ya Rutshuru ,Masisi na Nyiragongo aho uyu mutwe uri kongera intwaro n’umubare w’Abarwanyi bawo, by’umwihariko ku muhora wa Bunagana-Rutshuru-Kiwanja no ku muhora wa Kibumba-Kiwanja .
Ibi kandi , biheruka kwemezwa na Lt Gen Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,aho yameje ko M23 iri gusubira inyuma mu rwego rwo kujijisha no gukinga imiryango mpuzamahanga ibikarito mu maso.
Lt Col Ndjike Kaiko yakomeje avuga ko abarwanyi ba M23, bakiri mu bice bivugwa ko uyu mutwe warekuye ndetse ko u Rwanda ruri kuyifasha gukaza ibirindiro byayo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi mu rwego rwo kwitegura kubaga ibindi bitero ku ngabo za FARDC.