Abantu batandatu barimo Eric-Thierry Gahomera, uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique baracyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wari uhagarariye Abanyarwanda (Diaspora) baba muri Mozambique wishwe arashwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2019.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru KT Press, uyu mudipolomate w’u Burundi yaba yarashyize mu bikorwa umugambi wo kwivugana nyakwigendera Baziga afatikanyije n’abandi bantu “benshi” barimo Revocat Karemangingo wahoze mu ngabo za Habyarimana (Ex-Far), kuri ubu uyu Karemangingo akaba ari umucuruzi ukomeye muri Mozambique.
Abandi bashyirwa mu majwi barimo uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije, wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri, ubu na we akaba yarahunze u Rwanda. Ndagijimana na we avugwaho kuba asanzwe ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri Mozambique.
Harimo kandi uwitwa Diomède Tuganeyezu wahoze muri Ex-FAR na we ukora ubucuruzi.
By’umwihariko Tuganeyezu, Ndagijimana na Karemangingo bavugwaho kuba bari basanzwe bafitanye amakimbirane na Louis Baziga ashingiye ku miyoborere y’itorero rya Pentekositi bashinze nk’uko KT Press ikomeza ibivuga.
Undi muntu uvugwaho kugira uruhare mu mugambi mubisha wahitanye Louis Baziga ni uwitwa Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we wahoze muri Ex-FAR.
Alphonse Rugira ni murumuna wa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ayobora ingabo muri Gisenyi. Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR). (https://www.lifesecure.com/)
Mu bakekwa kandi harimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert na mukuru we witwa Alexis na we uba muri Mozambique.
Ikinyamakuru KT Press kivuga ko amakuru gifite y’abakekwa harimo na Pasiteri John Hakizimana uvugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Benshi muri abo bakekwa ngo bari bamaze igihe kirekire bafitanye ubwumvikane buke na Louis Baziga, bikaba byarafashe intera yo hejuru muri 2014.
Ngo barushijeho kurwanya Baziga ubwo yahitagamo kureka gukomeza kuba muri Mozambique nk’impunzi ndetse akitabira gahunda zo gukorana na Leta y’u Rwanda.
Soma inkuru yabanje hano
Mu kiganiro cyihariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambike, Nikobisanzwe Claude yahaye RwandaTribune ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko urupfu rwa Baziga rusize icyuho kinini mu Banyarwanda baba muri Mozambique kubera ubwitange n’umurava yagiraga mu gukorera u Rwanda.
Ubwanditsi