Nubwo umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe, hari abavugaga ko batazi aho abarwanyi bawo berecyeza kuko ntabari muri Sabyinyo, nkuko bari barabisabwe. Uyu mutwe wagaragaje ko abarwanyi bawo batangiye kwinjira muri Sabyinyo.
Mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wakoze amateka adasanzwe, urekura Umujyi wa Bunagana wari ugiye kumara umwaka ugenzura.
Muri kiriya cyumweru kandi hagaragaye Raporo ivuga ko nubwo M23 ikomeje kurekura ibice yari yarafashe, ariko aho abarwanyi bayo berecyeza hakomeje kuba agatereranzamba kuko bataragera muri Sabyinyo nkuko babisabwe n’imyanzuro yafatiwe i Luanda.
Mu matarangazo uyu mutwe wagiye ushyira hanze ubwo wagendaga urekura ibi bice, wavugaga ko igihe cyose wakwenderezwa ukaba wagabwaho ibitero na FARDC ndetse n’indi mitwe bafaranya cyangwa ngo bajye guhungabanya umutekano w’abaturage, ntakizabuza kurwana.
Ku mbuga zikunze gutambutswaho amakuru y’uyu mutwe wa M23, hagaragaye amafoto ya Sabyinyo ndetse n’umwe mu barwanyi bawo, yinjira aha hantu hasanzwe haba ubukonje budasanzwe.
Ubutumwa buherekeje iyi foto bugira buti “Ni inde uzongera guhakana ko M23 itasubiye inyuma, gusa turacyategereje ibizakorwa na guverinoma ya Félix Antoine Tshisekedi ku biganiro.”
Ubwo uyu mutwe wa M23 warekuraga umujyi wa Bunagana wari ibirindiro bikuru byawo, uyu mutwe wasezeranyije abaturage bo muri uyu mujyi ko batekanye kuko babasize mu maboko y’ingabo za EAC.
Icyakora wabizeje ko igihe cyose FARC n’indi mitwe nka FDLR, Nyatura na Mai-Mai iramutse ihirahiye kuza muri uyu Mujyi, uyu mutwe uzahita wegura imbunda, ukaza guhangana na bo.
RWANDATRIBUNE.COM