Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakozanyijeho n’umwe mu mitwe igifasha wa Mai-Mai, mu gace ka Butembo, kivugana abarwanyi babiri bawo.
Ni igitero cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 01 Mata 2023 mu gace ka Kyambogho, gaherereye mu birometero bitanu (5) mu majyepfo ya Butembo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iyi mirwano yabaye hagati ya FARDC na Mai-Mai Baraka, aho bivugwa ko uyu mutwe ari wo wagabye igitero ku ngabo za Leta.
Umuvugizi w’urwego rukora ibikorwa bya Sokola 1 Grand Nord, Capt Anthony Mwalushay arashinja urubyiruko rwo mu mutwe w’igitutu “Veranda Mutsanga” kuba rwifatanije n’abateye muri iki gitero.
Capt Anthony Mwalushay arahamagarira urubyiruko rwose rwo mu karere kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati “Mu kugenzura bimwe mu byasizwe n’abatwanyi, twasanze bamwe mu bagize umutwe w’abenegihugu Veranda Mutsanga batekereza ko ari byiza gushyigikira uyu mutwe w’inyeshyamba gutangira kwibasira inzego z’umutekano, kugarura intwaro no gutangira kongera kubiba umutekano muke muri kariya gace dushinzwe.”
Yakomeje agira ati “Ku wa Gatandatu, iri shyirahamwe rya Baraka-Veranda Mutsanga ryagerageje kugaba igitero mu birindiro bya FARDC mu gace ka Kyambogho.”
Yavuze ko ingabo za FARDC zivuganye abarwanyi babiri b’uyu mutwe kandi zifata imbunda ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa AK47.
RWANDATRIBUNE.COM