Ingabo za Uganda ziherutse gusigarana umujyi wa Bunagana nyuma y’uko uvuwemo n’umutwe wa M23, zagaragaye zabujije iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwinjira muri uyu mujyi.
Umutwe wa M23 wavuye mu Mujyi wa Bunagana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 31 Werurwe 2023, nyuma yo kurekura ibindi bice binyuranye byari byarigaruriwe n’uyu mutwe.
Uku kuva mu mujyi wa Bunagana, byagaragaje ubushake bukomeye bw’umutwe wa M23 bwo kubahiriza ibyo wasabwe n’abakuru b’Ibihugu byo mu karere, mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Ubwo abarwanyi ba M23 bavaga muri uyu mujyi wa Bunagana, basezeranyije abaturage bo muri uyu mujyi ko nta FARDC cyangwa abarwanyi b’imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai-Mai bazasunutsa amazuru muri uyu mujyi wa Bunagana kuko ugomba gusigarwamo n’ingabo za Uganda zari zimaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.
Ubwo izi ngabo za Uganda zari zimaze gusigirwa uyu mujyi wa Bunagana, hagaragaye abasirikare ba FARDC bashaka kwinjira muri uyu mujyi, ariko UPDF ibabera ibamba, ibabwira ko bibujijwe nkuko biteganywa n’imyanzuro yafashwe.
Uyu mujyi wa Bunagana, kimwe n’ibindi bice biherutse kurekurwa n’umutwe wa M23, byagiye bisigara mu maboko y’ingabo zigize itsinda rya EACRF ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
RWANDATRIBUNE.COM