Patrick Muyaya Misitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yagize icyo avuga ku bakomeje gucyeka ko uduce M23 iri kurekura tukajya mu bugenzuzi bw’ingabo za EAC ,bikuye mu mugambi wo gucamo DRC ibice (Balkanisation).
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamkuru kuri uyu wa 4 Mata 2023 , Patrick Muyaya yagarutse ku magambo ya bamwe mu banayapolitiki bo muri DRC, bashinja Guverinoma abereye umuvugizi , kugirana amasezeano y’ibanga agamije gucamo DRC ibice(Balkanisation).
Ni nyuma yaho FARDC yashatse kujya mu mujyi wa Bunagana ubwo M23 yari ikimara kuwurekura , ariko ikaza gukumirwa n’Ingabo za Uganganda(UPDF), zabwiye iza FARDC ko zitemerewe kwinjira muri uwo mujyi warekuwe na M23, hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Kwangirwa kwa FARDC kwinjira mu mujyi wa Bunagana, ni inkuru yakwirakwiye mu binyamakuru byo muri DRC ndetse bamwe mu banyapolitiki bo muri iki gihugu barimo Noel Tshiani , batangaza ko Guverinoma ya DRC yaba ifitanye amasezerano y’ibanga na Uganda ,mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa”Balkanisation”.
Patrick Muyaya, yatangaje ko ibyo ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bagamije kumuharabika no kumwangisha Abanye congo.
Yongeyeho ko “umugambi wa Perezida Tshisekesi ari, gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa DRC ndetse ko arajwe inshinga no kurinda buri kirometero kare cya Repblikarika iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ati:” Ndabasaba kutagwa mu mutego w’ibimaze igihe bicaracara ku mbuga nkoranyambaga bishanja Perezida Tshisekedi kuba inyuma y’umugambi wa Balkanisation. Ntabwo bishoboka ko guverinoma ya DRC ariyo ibuza abasirikare bayo gukora imirimo ishinzwe k’ubutaka bwa DRC, ahubwo ni umugambi wabatavuga rumwe n’Ubutegetsi ugamije guharabika no kwangisha nyakubahwa Peezida Tshisekedi Abanye congo.”
Patrick Muayaya, yakomeje avuga ko iyi ghunda , ikubiye mu myanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere, igamije kugara amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Rebubulika Iharanira Demkarsi ya Congo.
Minisitiri Muyaya , avuga ko kuba ingabo za FARDC zitari kujya mu bugenzuzi bw’uduce twarekuwe na M23, bitavuze ko hariho umugambi wa ‘Balkanisation” Guverinoma ya DRC iziranyeho n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse ko ingabo za EAC , zaje muri DRC ku bwumvikane na Guverinima ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo niza Uganda ubu zirikugenzura umujyi wa Bunagana.