Umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe, ariko bivugwa ko hatazwi aho werecyeza, washyize utangaza aho uherereye ndetse unavuga igihe uzaba warangirije kuva mu bice byose wafashe.
Mu cyumweru gishize haherutse kugaraga raporo yageze mu maboko ya Rwandatribune, igaragaza intambwe nziza iri guterwa mu kuba ibibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kugenda bikemuka.
Iyi raporo yashimaga uburyo umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe, yavugaga ko “nubwo M23 iri kurekura ibice yafashe, ariko aho werecyeza ntihazwi kuko abarwanyi bawo bataragera muri Sabyinyo aho basabwe kwerecyeza.”
Umutwe wa M23 ubinyujije ku mbuga ukunze gucishaho amakuru yawo, wavuze ko “aka kanya M23 iri i Kiwanja, ariko tariki 15 Mata 2023 Intare za Sarambwe zizava mu duce twose wo muri Kivu ya Ruguru.”
M23 ikomeza yibutsa FARDC ko idakwiye kuba yakandagiza ikirenge cyangwa ngo itere ijisho mu bice byiswe ‘zones tempons’ byarekuwe n’uyu mutwe, igasaba ko bikomeza kugenzruwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo yari kumwe na mugenzi we wa Kenya, William Ruto mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, bombi bemeje ko hari intambwe iri guterwa mu kuba ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Bakuru b’Ibihugu bavuze ko iyi ntambwe yatewe kubera uruhare rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bashimangira ko abanyafurika bakwiye kwishakamo ibisubizo kurusha ko byazajya bishakwa n’amahanga ya kure, kuko babonye ibisubizo by’abakure bitaramba nkuko byagaragaye mu bibazo byo muri Congo.
RWANDATRIBUNE.COM