Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuvuga ko idateze kugirana imishyikirano na M23, abahawe inshingano mu biganiro by’ubuhuza, bo bemeza ko ibiganiro by’imishyikirano byakunze kubera i Nairobi muri Kenya, ibitaha bishobora kuzitabirwa n’uyu mutwe kandi bikazabera muri Congo.
Byemeejwe na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, wahawe inshingano zo kuyobora inzira z’ubuhuza mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abitangaje nyuma yuko Ibihugu byo muri EAC byohereje ingabo muri Congo, birimo Uganda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo n’u Burundi.
Uhuru Kenyatta yavuze ko bishoboka ko inyeshyamba za M23 na zo zazitabira ibiganiro by’imishyikirano byari bisanzwe bibera i Nairobi muri Kenya ariko ubu bwo bikazabera muri Congo.
Itangazo ryaUhuru Kenyatta ryasohotse ku ya 3 Mata, itanga icyizere , aho anavuga ko umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe, ikadusigira ingabo za EAC. Bimwe muri ibyo bice birimo iby’i Masisi na Bunagana.
Yanagarutse ku gihe ntarengwa cyahawe umutwe wa M23, aho umujyi wa nyuma ugomba kurekurwa na M23 ari uwa Kiwanja, kandi ubu biteganijwe ko bizaba tariki 15 Mata 2023.
Uhuru Kenyatta kandi avuga ko M23 yakoze ibishoboka byose kugira ibe yakwitabira ibiganiro nk’ibyaberaga Nairobi, ni ukuvuga ko imishyikirano yazitabira ibiganiro hagati ya guverinoma ya Kongo n’imitwe yitwaje intwaro yatangiye muri Mata 2022, ariko ikaba yari yarabihejwemo.
Ibiganiro bitaha bigomba gutangira muri uku kwezi kwa Mata hagati, aho bitazongera kubera muri Kenya, ahubwo bizabera muri DRC.
Yagize ati “Turimo tuvuga amasomo yabereye i Kinshasa, ariko na Bukavu, Goma na Bunia. Imitwe yitwaje intwaro irenga 40 yari yitabiriye ibiganiro guhera mu Kuboza, hashobora no kuba byinshi muri iki gihe.”
Gusa nanone birasaba ko Guverinoma ya Congo ibyemere, mu gihe ku wa Mbere w’iki cyumweru, umuvugizi wayo Patrick Muyaya yongeye gukurira inzira ku murima uyu mutwe ko badateze gushyikirana.
Bikaba bikomeza kuzamura ihurizo rikomeye, ari na byo bamwe mu basesenguzi baheraho bavuga ko urugamba rushobora kongera kwambikana.
RWANDATRIBUNE.COM