Mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kuba ibikorwa by’ubwicanyi benshi bemeza ko ari Jenoside ikorerwa Abahema, aho ubu byageze ku rwego ndengakamere.
Ubu bwicanyi bwafashe indi sura mu byumweru bibiri bishize, aho umutwe wa CODECO ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba yigabiza ibice bitandukanye, ikajya kwica abaturage bo muri ubu bwoko bw’Abahema.
Mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, hongeye kuba igitero gikomeye cyagabwe mu gace kamwe ko muri iyi Ntara ya Ituri.
Umuryango uharanira amahoro muri Ituri, witwa Amani Ituri, watangaje iby’iki gitero, wavuze ko amakuru yizewe yaturukaga ahakorewe iki gitero, cyabaye saa mbiri z’ijoro.
Ni igitero cyabereye mu gace ka Tembela muri Gurupoma ya Ngbavi, cyagabwe n’ubundi n’umutwe wa CODECO-LENDU umaze iminsi wica abaturage muri aka gace.
Hari andi makuru kandi avuga ko umuyobozi mukuru w’aka gace, na we yashimuswe n’uyu mutwe ku buryo hari impungenge ko na we ashobora kwicwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize, uyu mutwe wivuganye abaturage bo muri ubu bwoko bw’Abahema benshi, aho habarwaga abagera muri 20, barimo barindwi bo mu muryango umwe biciwe rimwe.
RWANDATRIBUNE.COM