Ingabo z’umuryango w’Afurik y’Iburasirazuba EAC, biteganijwe ko zigiye gutangira gukorana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru umwe ukorera France 24 ngo ku kicaro cy’ingabo z’umuryango w’abibumbye I Goma abakuru b’ingabo zombie barahuye baganira kuri iki kintu cyo gukorera hamwe.
Ni ibintu byabaye kuri uyu04 Mata ubwo umugaba mukuru w’ingabo za EAC, Gen. Jeff Nyagah n’umugaba w’Ingabo za MONUSCO, Gen. Otávio Rodriguez, bahuriye ku cyicaro cya MONUSCO barebera hamwe ibijyanye no guhuza ibikorwa n’imikoranire hagati y’ingabo zombi nk’uko tubikesha tubikesha France 24.
Ukurikije uko EAC ibivuga, ahantu hashobora kubamo guhuza ibikorwa no gukorana harimo: gutandukanya no kugena imbago z’ibikorwa; Imicungire y’intambara, harimo kugenzura ikirere; inkunga y’ibikoresho mu bijyanye na MEDVAC, CASEVAC hamwe n’ubushobozi bw’ubwikorezi bwo mu kirere mu kujya ku birindiro bya kure; Inkunga ya tekiniki yo kwitegura kwirwanaho; Gufungura inzira nyamukuru ; gusangira amakuru, ubutasi no kugenzura.
Izi ngabo ziyemeje kwihuza kugira ngo barebe ko bagera ku ntego yo kugarura amahoro yabaye agatereranzamba mu burasirazuba bwa DRC, aho izi ngabo za MONUSCO zimaze imyaka igera kuri 20, nyamara bikaba ntacyo byari byatanga kugeza ubu.
Umuhoza Yves