Igisasu cya Ukraine cyari cyoherejwe mu Burusiya cyahanuwe n’abasirikare b’igihugu cy’Uburusiya mu gace ka Feodosia.
Iki gisasu cyari cyoherejwe mu gace ka Crimea, cyaje guhanurwa n’inzego za Gisirikare kigeze mu mujyi wa Feodosia, cyakora ntihagira n’umwe ukomerekera muri iki gikorwa.
Nk’uko bitangazwa n’inzego zo mu Burusiya zavuze ko nta muntu n’umwe wigeze ahitanwa nacyo ndetse ko n’aho ibice byacyo byaguye muri Crimea ntacyo byangije.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Umutekano mu Burusiya, Dmitry Medvedev, yavuze ku mwuka mubi ukomeje kuzamura umurego hagati ya Ukraine n’u Burusiya, avuga ko Abanyaburayi aribo babiri inyuma.
Medvedev yavuze ko abanyaburayi batifuriza ineza igihugu cya Ukraine kuko ngobirengagiza gukemura ikibazo kiriho ahubwo bakoshya iki gihugu gukomeza gukururana mu ntambara, aho kugira ngo ihagarara bubake amahoro.
Uburusiya bwakunze kumvikana busaba ibihugu by’Iburayi guhagarika ubushotoranyi bikora binyuze mu gihugu cya Ukraine, kuko bari gusenya Ukraine bayibeshya ko bari kuyifasha.
Uwineza Adeline