Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusabwa guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, ibi umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yabigarutseho ubwo yaturaga igitambo cya misa ya Pasika ubwo yasabaga ko ubwicanyi bukorerwa muri kiriya gihugu bwahagarara.
Ibi umushumba wa Killiziya Gatolika, Papa Francis, yongeye kubigarukaho nyuma y’uko aherutse kugirira uruzinduko rwa gishumba muri iki gihugu agasaba ko ubwicanyi bubera mu burasirazuba bw’iki gihugu bugomba guhagarara.
Ni Misa yasomeye muri Basilica ya St Pierre i Vatican, aho yavuze ko ubwo aheruka muri iki gihugu yabonye ko cyugarijwe n’amakimbirane, imvururu n’ibindi bibazo by’umutekano,kandi ko biramutse bidahagaze ubuzima bw’abantu bwakomeza kuhatikirira.
Muri Mutarama 2023 ni bwo Papa Francis yagiriye urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho avuga ko yaboneye ibibazo bitandukanye byugarije iki gihugu.
Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi yavuze ko buri wese akwiye gutanga umusanzu by’umwihariko Abanye-Congo mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Mu burasirazuba bwa DRC habarizwa imitwe irenga 120 y’inyeshyamba, ahanini ugasanga ari nayo ntandaro y’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu.
Si umushumba wa Kiliziya Gatolika gusa usabye ko amahoro yagaruka muri iki gihugu kuko n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wakomeje kuvuga iki kintu binatuma utanga ingabo ngo zijye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Umuhoza Yves