Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yahamagariye abanye Congo gukomera no kugira icyizere ko amahoro azagaruka, ndetse banabasaba kwizera ingabo za EAC zaje kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Ibi babitangaje ubwo bari mu gitambo cya Misa kuri Pasika, aho bahamagariye Abanye congo kugira ukwizera guhamye, bakemera ko amahoro agomba kugaruka mu gihugu cyabo ndetse bakanayaharaniranabo ubwabo.
Abepiskopi Gatolika boherereje ubu butumwa abakristu bose mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika babasaba kwizera kuko Kristu yazukiye bose bityo ko n’ibidashoboka ku bantu ku Maa ho bishoboka.
Musenyeri Donatien Nshole umunyamabanga mukuru waCENCO asoma ubu butumwa yagize ati” Bavandimwe, izuka rya Nyagasani riratubere itara n’urumuri, bityo twese tugire ibyiringiro, kuko nyagasani niwe Mahoro dukeneye, kandi buri wese abe uwa mbere mu guharanira amahoro dukeneye.”
CENCO kandi yahamagariye abanye congo kudakangaranywa n’intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, cyangwa ngo batakaze icyizere kubera yo, yabasabye kwizera ko ingabo zaje kugarura amhoro muri kariya gace bazabigeraho bafatanije n’imana umubyeyi wa bose.
Umuhoza Yves
Intambara irasenya ntiyubaka.Ikibazo nuko n’abanyamadini bagira uruhare mu ntambara zibera mu isi.Urugero,umukuru w’idini ryo muli Russia,asengera abasirikare bajya kurwana muli Ukraine,ababwira ko Imana ibashyigikiye.No mu ntambara yabaye mu Rwanda,hagati ya 1990-1994,abanyamadini basengeraga ingabo zigiye ku rugamba,zibabwira ko imana iri kumwe nabo,kandi bazatsinda uwo bitaga umwanzi,Fpr.Igitangaje nuko uyu munsi,ayo madini noneho asengera wa wundi yitaga umwanzi.Nyamara akiyita ko akorera imana.Mu gihe iyo mana ibuza abakristu nyakuli kurwana.