Inyeshyamba za Mai Mai, hamwe na Nyatura bigaruriye inka n’Intama z’abaturage nk’uko bisanzwe bigenda kuri Pasika, icyakora kuri iyi nshuro nti byabahiriye kuko bakomwe mu nkokora n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’Umutekano muri aka gace.
Iki gikorwa cy’intagereranywa cyakozwe n’ingabo z’u Burundi cyo kugarura inka nhamwe n’amatungo magufi ndetse agasubizwa bene yo kiri mu byatumwe izi ngabo abaturage batangira kuzibonamwo kurusha mbere ndetse batangira kuvuga ko zo ari nziza nka M23.
Ni igikorwa cyabaye,ubwo izo ngabo zagaruzaga inka 20 n’intama 15 zari zashimuswe n’inyeshyamba mu gace ka Nyamitaba, muri Teritwari ya Masisi.
zimwe mu nka zagarujwe n’ingabo z’u Burundi
Nk’uko babyivugiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, rivuga ko mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo, ayo matungo yafashwe ndetse agahita asubizwa ba nyirayo.
Rikomeza rigira riti “Ibyo bikorwa byamaze iminsi ibiri ndetse ayo matungo yahise ashyikirizwa ba nyirayo.”
Umuyobozi wo mu Ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF- RDC, Lt Col Dismas Zino, yasabye abaturage bo muri Nyamitaba gutekana kuko barinzwe ikibi cyose.
Ingabo z’uburundi ziri mubutumwa bw’Amahoro ntizisinzira
Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.
Ingabo z’u Burundi zahawe kugenzura ibice bya Sake, Mushaki, Karuba na Kilorirwe na Kitchanga.
Nyuma yo kubohoza amatungo yari yanyazwe baganiriye n’abaturage barabahumuriza
Ubutumwa bw’izi ngabo nti buvugwaho rumwe n’abayobozi bo muri DRC kuko bob amaze kwishyiramo ko baje gushyira mu bikorwa Balkanisation nk’uko bakunze kubivuga mu mbwirwa ruhame zitandukanye.
Uwineza Adeline