Uruhererekane rw’ibiganiro byo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demikorasi ya Congo byagiye bibera mu bihugu bitandukanye, gusa kuri iyi nshuro ya 4 ibi biganiro biteganijwe ko bizabera muri iki gihugu cya Congo.
Ibi byatangajwe na Profeseri Serge Tshibangu uhagarariye DRC mu muryango wa EAC, kuri uyu wa 9 Mata 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Nubwo hatatangajwe itariki, uyu Serge Tshibangu yemeje ko imyiteguro y’icyiciro cya kane cy’ibiganiro byaberaga i Nairobi ikomeje, kandi yaboneyeho no gutangaza uduce izi nama zizaberamo.
Uyu muyobozi yatangaje ko izi nama zizabera mu mijyi ikurikira, Goma, Beni, Uvira, Bukavu na Bunia mu rwego rwo kureba aho iki gikorwa cyo kugarura amahoro cyatangiye kigeze.
Yakomeje agira ati: “Turi mu myiteguro y’ibiganiro by’Amahoro bizabera iwacu kunshuro ya Kane, twafashe amasomo y’akazi muri Kenya, kuva ubwo ibiganiro bya mbere byatangiraga kugeza ubu, by’umwihariko kuwa 17 kugeza kuwa 20 Werurwe, ubwo imitwe yose yari ihagarariwe, hari uhafgarariye Kenya, EAC,Uhagarariye Perezida wa EAC ndetse na MONUSCO. Iyi minsi itatu yatubereye amasomo akomeye.”
Yakomeje avuga kandi ibyo barebeye hamwe muri icyo gihe cyose agaragaza ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ingingo zikubiye mu myanzuro y’i Nairobi yabaye ku nshuro ya kane, uburyo bw’akazi, uburyo bwo kwegera imitwe yitwaje intwaro hashingiwe ku mihigo yabereye i Nairobi ku nshuro ya 3, n’ibindi. banaganiriye kandi ku gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba zavuye muri iyi mitwe.
kubyerekeranye n’inyeshyamba za M23 uyu mugabo yavuze ko yazivugaho ibintu 2 gusa aho yavuze ati ” icya mbere ntidushyikirana na ziriya nyeshyamba, icya kabiri ni uko hashobora gufatwa ikindi icyemezo muri iyi nama, icyo gihe tuzagikurikiza, wenda hazaba harimo no kureba niba izi nyeshyamba zose ari abanye congo, hanyuma abataribo bagasubizwa iwabo.”
Ibi ganiro bya Nairobi byagiye bihuza Abakuru b’ibihugu byo mu Karere, hagafatirwamo imyanzuro itandukanye yanatumye inyeshyamba za M23 zisubira inyuma mu birindiro byazo byakera.
Uwineza Adeline