Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’abo bafatanije ukomeje kurekura ibice bitandukanye wari warigaruriye, kuko wiyemeje no kurekura ibirindiro byawo byari muri Kitchanga.
Nk’uko babitangaje mu itangazo ryabo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wabo mu bya Politiki Laurence Kanyuka, ngo bemeye kuva muri uyu mujyi muto, mu rwego rwo gushakira igihugu cyabo amahoro, no guhosha intambara nk’uko byasabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda.
Iyi ntambara yavanye abaturage benshi mu byabo barahunga abandi bahaburira ubuzima, izi nyeshyamba zemeye kurekura uyu mujyi muto wari usanzwe ari ibirindiro byawo kuva kuva bafata igice cya Masisi.
Mu itangazo M23 yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politike yemeje ko kuva mu duce M23 yari yarafashe birimo gukorwa mu bice byose kandi ko byubahirije uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Gusa bamwe mu baturage bo muri ako gace no mu nkengero z’uwo mujyi bavuze ko n’ubwo M23 yavuye muri Kitshanga batizera ko umutekano uri buboneke dore ko hashize iminsi ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC zaranze kuherekeza ibirindiro byazo kubera imitwe yitwaje intwaro ihakorera ari myinshi.
Bamwe mu banyapolitike bo muri teritware ya Masisi bo bavuga ko M23 iatari ikwiye kurekura uduce twose yafashe Guverinoma nayo ikabanza gutera agatambwe nayo bakabonako hari ibyo iri gushyira m bikorwa.
Ku rundi ruhande ariko harimo abavuga ko yari ikwiriye kurekura uduce twose yafashe niba koko ishaka ko amahoro agaruka muri Congo.
Umuhoza Yves