Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Mata ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC zageze ahahoze hri ibirindiro by’inyeshyamba za M23 muri Kitchanga, mu rwego rwo gusimburana n’izi nyeshyamba nk’uko byasabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu ya Luanda.
Aka gace kagezemo imodoka nini za gisirikare zigera kuri 14 zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, zari ziherekejwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Ni igikorwa cyabaye ahagana mu masa cyenda z’umugoroba ku isaha ya hariya muri Kitchanga.ibi kandi byaje nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zirekuye ibice zari zarafashe birimo na Kitchanga yari isanzwe ari ibirindiro byabo kuva bafata Masisi.
Izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zifite inshingano zo kujya aho izi nyeshyamba zari zarafashe, hanyuma zigakomeza kuhacungira umutekano kuko izi nyeshyamba zemeje ko abaturage bari bakomeje guhohoterwa ku buryo bukomeye n’inyeshyamba zitandukanye, zibarizwa muri turiya duce kandi ibyo ingabo za Leta ntizigire icyo zibikoraho.
Abaturage kandi bakunze gushinja ingabo za Leta gufatanya n’inyeshyamba za FDLR, Nyatura n’abandi kubacuza utwabo ndetse rimwe na rimwe bakahasiga n’ubuzima kandi ibyo ntacyo Leta ibikoraho.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri Kitchanga ibitangaza ngo izi nyeshyamba zarekuye uduce turimo Kitchanga, Bashali ndetse na Mokoto, mbese uduce twose bari barimo batuvuyemo,berekeza mu gace kegereye Rutchuru.
Uwineza Adeline