Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma ni we wari uhagarariye uyu mutwe, ubwo washyikirizaga ingabo za EAC agace ka Kiwanja.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, ubwo umutwe wa M23 washyikirizaga ku mugaragararo agace ka Kiwanja, ingabo za Uganda ziri muri Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ubwo M23 yashyikirizaga UPDF aka gace, Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yagaragaye ahagararanye n’umwe mu basirikare ba UPDF baje gusigarana aka gace, aho barimo baganiriza abaturage bo muri aka gace babahumuriza.
Maj Willy Ngoma si ubwa mbere agaragaye ari kumwe n’abasirikare ba Uganda, kuko n’igihe izi ngabo zinjiraga muri Congo zinyuze ku mupaka wa Bunagana, na bwo ari we wari uyobotse itsinda rya M23 ryagiye kwakira izi ngabo no kuzishyikiriza umujyi wa Bunagana.
Ifoto yafashwe icyo gihe i Bunagana aho Maj Willy Ngoma yari kumwe n’umusirikare wa Uganda, bafatanye ku rutungu, yavuzweho na General Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko ubusanzwe aba barwanyi ba M23 ari abavandimwe b’Abanya-Uganda.
Gusa nubwo umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe, ukomeje kugaragaza impungenge z’ibikorwa byo guhohotera abaturage bamwe bo mu bice barekuye, barimo abishwe.
RWANDATRIBUNE.COM