Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba rwari rubahuje na FARDC, abasanga aho barwariye mu bitaro abizeza ko Perezida Felix Tshisekedi hari ibyo yabageneye mu rwego rwo kubitura ubutwari bagaragaje.
Ni uruzinduko Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe amazemo iminsi, i Goma, aho yasuye izi nkomere zirwariye mu Butaro bya gisirikare bya Goma.
Ubwo yaganiriza aba basirikare bari muri ibi Bitaro, yagize ati “Noherejwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ngo nze kubireba, kandi ko umutima wacu uri kumwe namwe.”
Gen Tshiwewe yakomeje abwira aba basirikare ko bashimirwa ubutwari bwabaranze ku bw’akazi ko kurwanira Igihugu bakoze, bityo ko hari ibyo Igihugu kigomba kuzabaha.
Yavuze ko hari amafaranga bagomba kuzahabwa ndetse ko ibikorwa byo kuzabavuza byose, Leta izabyishyura no kubakurikirana kugira ngo bazagaruke mu buzima busanzwe.
Uyu Mugaba Mukuru wa FARDC kandi asuye aba basirikare bamugariye ku rugamba, nyuma yo gusura n’abari mu nkengero z’ibice byarekuwe n’umutwe wa M23, agasanga bambariye urugamba ndetse bari mu birindiro, babikajije.
RWANDATRIBUNE.COM