Imirwano hagati y’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yongeye kubura mu gice cya Kibumba cyo muri Teritwari ya Nyiragongo, aho impande zombi zitana bamwana ku bashotoye abandi.
Iyi mirwano yubuye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, nkuko byemejwe na Perezida w’umutwe wa M23, Betrand Bisimwa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Nyuma yo kwigabiza ibirindiro ARC / M23 yari yashyikiriye EACRF i Kibumba muri iki gitondo, ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa ryagabye igitero ku ngabo zacu.”
Betrand Bisimwa wakomeje avuga ko imirwano ikomeje, yaboneyeho gusaba Leta ya Congo Kinshasa guhagarika ibikorwa byo kurenga ku myanzuro ya EAC.
Umunyamakuru witwa Justin Kabumba ukora inkuru zegamiye kuri Leta ya Kinshasa, na we mu makuru yatangaje, yavuze ko iyi mirwano ikomeye yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ndetse ko amakuru menshi avuga ko ari ihanganishije FARDC na M23.
Mu makuru na we yatambukije kuri Twitter, uyu munyamakuru ukunze kubogamira kuri FARDC, yavuze ko abatanga amakuru, bemeza ko M23 ari yo yagabye ibitero ku birindiro bya FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM