Inyeshyamba za M23 zemeje ko Imirwano yongeye kubura hagati yabo n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’abo bifatanije bose mu gace ka Kibumba, byaturutse ku kuba ingabo za Leta zidashaka amahoro, ibyo bikazitera guca inyuma imyanzuro ikubiye mu muyanzuro y’abakuru b’ibihugu.
iyi mirwano nk’uko byatangajwe ngo yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata . iyi mirwano kandi yubuye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zirekuye ibice bitandukanye bya Kibumba hamwe na Masisi zikabishyikiriza ingabo za EACRF z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ni ibintu byanatangajwe n’umuyobozi w’izi nyeshyamba za M23 ku rwego rwa Politiki Bertrand Bisimwa, aho yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro aribo babagabyeho igitero, hanyuma nabo batangira kwirwanaho.
Uyu muyobozi yakomeje abisobanura agira ati: “Nyuma y’aho ARC/M23 ishyikirije EACRF ibirindiro byayo muri Kibumba muri iki gitondo, ihuriro rya Leta ya Kinshasa muri aka kanya riri kugaba ibitero ku ngabo zacu, imirwano irakomeje. Turamagana uku kutubahiriza nkana imyanzuro ya EAC.”
Iyi mirwano ivuzwe nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen. Christian Tshiwewe asuye abasirikare bari biteguye urugamba muri Luhonga, Lupango na Rusayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 10 Mata, akabasaba kugaragaza ubutwari no kutongera guhunga umwanzi.
Kuri uyu wa 11 Mata, Lt Gen. Tshiwewe yanayoboye umuhango wo gusubiza mu kirere indege ya Sukhoi-25 yarashwe ibaba muri Mutarama ubwo yari yavogereye ikirere cy’u Rwanda, wabereye ku kibuga cy’indege cya Goma.
Imirwano hagati ya FARDC na M23 yaherukaga muri Werurwe 2023, icyakoze ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryiyise Wazalendo ryo ryanyuzagamo rikagaba ibitero.
Uyu mutwe uramutse ukomeje kugabwaho ibitero birashoboka ko utakomeza kurebera nk’uko baherutse kubitangaza bavuga ko nibaterwa bazitabara kandi ko Leta ntidakora ibyo igomba gukora yo izakora ibishoboka.
Umuhoza Yves