Abanye Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda babarizwa mu mujyi wa Goma bongeye kwibasirwa na bagenzi babo, bababwira ko bagomba gusubira iwabo mu rRwanda bitaba ibyo bakazabasubizayo ku ngufu.
Ni ibintu byatangiye kuzamura umwuka mubi ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata ubwo bamwe mubatuye muri uyu mujyi bagendaga bagendererwa n’insore sore z’abanye congo zikababwira ko bagomba gusubira iwabo cyangwa se bagasanga bene wabo M23.
Ibi byakurikiwe n’ibitero byagabwe murukerera rwo kuri uyu wa 12 ubwo FARDC hamwe n’abo bafatanije urugamba bagabaga igitero ku nyeshyamba za M23 mu gace ka Kibumba, hanyuma imirwano igahita yanzikira aho.
Ni imirwano bivugwa yamaze igihe kigera ku minota nka 30 impande zombie zihanganye, urusasu k’urundi.
Bamwe mu baturage bo muri uyu mujyi wa Goma baganiriye n’umunyamakuru wacu wa Rwandatribune bamutangarije ko ari ukugenda bigengesereye kuko uretse agahenge k’iminsi ingahe, urwango rw’abanye congo rutigeze rurangira mu mitima yabo.
Uyu mwuka mubi ukomeje kugenda ufata indi sura mu gihe ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zinjiye muri iki gihugu mu rwego rwo kugarura amahoro muri aka gace.
Umuhoza Yves