Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF) zaburijemo igitero cyari kibasiye abaturage b’i Kibumba.
Ni igitero cy’abitwaje intwaro bo mu mitwe y’inyeshyamba bari bagabye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2023 ariko izi ngabo za EACRF zikimurizamo.
Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’izi ngabo za EACRF, bivugwa ko hari abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro bahirahira kugaba ibitero mu gace ka Kibumba ko miri Teritwari ya Nyiragongo.
Izi ngabo zivuga ko izo nyeshyamba zari zigabye icyo gitero cyo kuri uyu wa Kabiri, zarashe amasasu menshi muri Kibumba, ariko EACRF ihatabarana ingoga, iburizamo icyo gitero.
EACRF itangaza ko yahise ikaza umutekano muri aka gace kuko yabonye ko ishyamba atari ryeru, kugira ngo zirindire umutekano abaturage bo muri aka gace.
Iri tsinda ry’Ingabo za EAC kandi ryaboneyeho guhamagarira abaturage bo muri aka gace ka Kibumba, bavuye mu byabo, kubisubiramo ngo kuko bazacungirwa umutekano.
RWANDATRIBUNE.COM