Mu mujyi wa Goma agace ka Ndosho hasanzwe habarizwa ikigo cya Gisirikare bita ikigo cy’abashinzwe kurinda ubuyobozi bukuru bwa Repubulika ( Republican guard) ahazwi nko kuri Sitasiyo hashinzwe bariyeri yo gufata umuntu wese ufite inkomoko mu Rwanda cyangwa se uvuga ururimi rw’ikinyarwanda, agahita afungwa.
Ni igikorwa cyakozwe n’aba basirikare babarizwa muri iki kigo dore ko Kuri Kariyeri nta muntu n’umwe ukekwaho kugira inkomoko y’ubunyarwanda uri kuharenga,uwariwe wese ari kugera aha hantu yaba akekwa agahita atabwa muri yombi ntakindi bitayeho.
Ni ibintu bisa n’aho bimaze iminsi bitegurwa kuko kuva mu ijoro ry’ejo insore sore zari zigabije ahakorerwa n’abanye congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda hamwe n’abanyarwanda bahakorera bakababwira ko bagomba gusubira iwabo vuba bitaba ibyo bakazabasubizayo ku ngufu.
Ku mugoroba w’ejo kandi ngo hari abantu 2 bafashwe bakekwaho kuba ari abo mu bwoko bw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bahita bajya gufungirwa muri kiriya kigo cya Gisirikare.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri uyu mujyi wa Goma yabyemeje igira iti” muri uyu mujyi birakaze kuko kuba ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda byonyine birahagije kugira ngo bakugendeho, uhigwe nk’uwakoze icyaha. Naho kubyerekeranye n’ibiri kubera kuri Sitasiyo byo ni agahoma munwa kuko iki kigo cyabaye ikigo cyo gufungiramo abantu kubera ubwoko bwabo.”
Yakomeje atubwira ko ikibazo gikomeye gihari ari iyica rubozo riri gukorerwa abari kujya gufungirwa muri kiriya kigo.
Umwuka mubi uri kugenda urushaho kwiyongera muri uyu mujyi kuburyo buteye ubwoba, kandi ugasanga inkomoko ya byose ari abakabaye barengera rubanda.
Umuhoza Yves