Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo avuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idateze kuganira na M23, uyu mutwe wahise uvuga ko ibi ibi byatangajwe na Tshisekedi bigaragaza umugambi mubisha.
Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023 mu kiganiro yarimo agirana n’itangazamakuru ubwo yari kumwe na Perezida w’u Busuwisi wagiriye uruzinduko muri Congo.
Abajijwe n’umunyamakuru niba Guverinoma y’Igihugu cye yiteguye kuganira na M23, Perezida Tshisekedi yahise abitera utwatsi yivuye inyuma, ati “Ndabivuga kandi nzakomeza kubisubiramo ko nta biganiro duteze kugirana na M23 ndetse ntibiteze kubaho kuko tuzi neza abaduhungabanyiriza umutekano.”
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo yagiye anagaragaza impamvu zikomeye zituma ibyo biganiro bitazabaho, avuga ko ari uko uyu mutwe uhungabanyiriza umutekano iki Gihugu, bityo ko badashobora kwemera ko abawugize bajya mu butegetsi bwacyo.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yahise anyuza kuri Twitter, yavuze ko ibyatangajwe na Tshisekedi bihabanye n’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.
Yagize ati “Impamvu yatumye habaho M23 irasobanutse, ni ukurengera abarengana kandi twiteguye kubugeraho no kuburwanira kugeza igihe abaturage bacu babibonye haba mu buryo bugoranye cyangwa uko bwaba bumeze kose.”
Bisimwa yakomeje avuga ko ibyatangajwe na Tshisekedi bigaragaza ko Guverinoma ye ititeguye kunamura icumu, ndetse no gukomeza guheza hanze Abanyekongo bahunze.
Yakomeje avuga ko ntawundi muti w’ibibazo wabaho atari ibiganiro, ati “Kugira ngo ibyo bishoboke, igihe cyose nta biganiro bya politiki biri hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa kugira ngo bumvikane ku nzira n’inzira zo guhagarika burundu ibitera amakimbirane, M23 ntabwo iteze gushyira hasi intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi.”
Bertrand Bisimwa kandi yavuze ko kuba Congo ikomeje kwanga kugirana ibiganiro na M23 ndetse igakomeza gufatanya n’imitwe yica inzirakarengane nka FDLR, byose biri mu murongo wo kudashaka amahoro no kubahiriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.
RWANDATRIBUNE.COM
M23 nikomeza kumva ibyabahuza izikanga na kindu yagezeyo aho tshisekedi ayi shaka
M23 kandi nishishoze irebe niba Angola ari umuhuza udafite aho abogamiye