Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo igice kirimo abasirikare ba Kenya (KDF) batangaje ko abasirikare babo barashweho n’inyeshyamba bikekwa ko ari M23.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cya Kenya KDF mu ijoro ryakeye yavuze ko abasirikare bayo boherejwe mu gace ka Kibumba aho bari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), “baburijemo igitero mu gace bakoreramo cyagabwe n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro.”
Igisirikare cya Kenya nticyigeze kivuga mu izina uwo mutwe witwaje intwaro gikeka.
Igisirikare cya Congo Kinshasa cyakora giheruka gutangaza ko cyarwaniraga na M23 mu gace ka Kibumba, ndetse na Bertrand Bisimwa uyobora uriya mutwe na we aheruka kwemeza amakuru y’iyo mirwano.
Ni Bisimwa utarigeze asobanura uko abarwanyi ba M23 bagarutse muri Kibumba, bijyanye no kuba uyu mutwe wari warashyikirije aka gace Ingabo za Kenya mu Ukuboza umwaka ushize.
Leta ya Congo cyakora yo ivuga ko M23 itigeze iva muri aka gace, ko ahubwo ibyiswe kugashyikiriza Ingabo za Kenya byabayeho mu rwego rwo “kuyobya uburari.”
KDF mu itangazo ryayo yasobanuye ko “abitwaje intwaro bari bagamije gukorera ubwicanyi muri Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo barashe amasasu menshi muri aka gace, bituma Ingabo zisubiza byihuse ndetse zibasha kuburizamo icyo gitero.”
Kenya yavuze ko Ingabo zayo zahise zitangira gukaza uburinzi muri kariya gace mu kwirinda ko hari ikindi gitero cyaba, by’umwihariko ku baturage bagatuyemo basabwe gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe.
Ingabo za Kenya zavuze ko zatewe mu gihe hari andi makuru avuga ko mu ijoro ryakeye Ingabo z’u Burundi ziri muri Masisi na zo zagabweho igitero n’abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23.
Bivugwa ko M23 yashakaga kwigarurira tumwe mu dusozi two muri iyi Teritwari, ibyatumye habaho imirwano yamaze amasaha umunani.
Cyakora iby’iki gitero ntacyo M23 yigeze ikivugaho n’ubwo yariri gushinjwa.
Iby’ibi bitero byombi cyakora bivuzwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Félix Tshisekedi wa Congo atangaje ko nta biganiro bya Politiki Leta y’igihugu cye izigera igirana n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe biciye mu muyobozi wayo uheruka gusubiza Tshisekedi ko niba koko ibyo biganiro nta bizigera biba ngo bakemure amakimbirane bafitanye, na wo utazigera urambika hasi intwaro kugeza igihe uzagerera ku cyo urwanira.
Icyakora abahanga baravuga ko ibi bitero bishobora kuba Atari ibya M23 ahubwoari iby,’abashaka kubasiga icyasha.
Abo nabashaka gusiga icyasha M23, kugirango bakurure KDF muri iyi ntambara y’ubugoryi. Ibi byakozwe na FARDC ntabandi nibo bashaka ko ingabo z’amahanga zijya muri iriya ntambara.