Nyuma yaho ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa DRC zikozanyijeho n’abantu bitwaje intwaro muri teritwari ya Masisi bikitirirwa M23, hari amakuru yemeza ko izi ngabo zarasanye n’abashumba basanzwe batunze imbunda mu rwego rwo kwirindira umutekano.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko ku mugoroba wo kuwa 14 Mata 2023, Ingabo z‘u Burundi zisanzwe zigenzura agace ka Mushaki , zakiriye amakuru avuga ko Abarwanyi ba M23 bagarutse mu gace ka Ruvunda kegeranye na Mushaki .
Ibi, byatumye Ingabo z’u Burundi zifata umwanzuro wo kwerekezayo mu gace ka Ruvunda kugenzura niba amakuru y’uko M23 yahagarutse ari impamo , bitewe n’uko uyu mutwe utemerewe kuhagera nyuma yo kuharekura mu minsi yashize , mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Aya makuru, akomeza avuga ko ubwo ingabo z’u Burundi zageraga muri ako gace , zahise zitangira kurasa mu bihuru kugirango zirebe ko hari uri buzisubize ,urusaku rw’aya masusu rutuma abashumba batuye muri ako gace basanzwe batunze intwaro , bikanga ko ari inyeshyamba za Nyatura Mai Mai na FDLR zije kwiba Inka zabo.
Aya makuru, avuga ko aba bashumba birinze guhita barasna n’izo ngabo ahubwo bazitega igico ndetse baranazizenguru ,birangira bafashe mpiri ingabo z’u Burundi harimo n’umukapiteni wari uziyoboye abandi bakizwa n’amaguru .
Abashumba babajije ingabo z’uburund icyo zije gukora muri ako gace, zibasubiza ko zari zizi ko ari M23 yahagarutse ariko nyuma haza kubaho kumvikana maze Kapiteni w’Umurundi n’ingabo yari ayoboye, bararekurwa basubira mu birindiro byabo mu gace ka Mushaki.
Aba bashumba ko bandenzeho? Ubanza ari ama commando y’abashumba ?
Nonese kuki batarasa ku mitwe ya Nyatura cg FARDC iza aho M23 yavuye kandi bitemewe?
Aba barundi bagiye kuzambya ibintu. Muzumva bakozanyijeho na M23.