Guhera ku munsi wejo tariki y 15 Mata 2023 , imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya Dusadani y’Amajyaruguru n’abarwanyi b’umutwe wa RSF(Rapid Support Force) wari usanzwe wegamiye kuri Leta .
Kuri iki cyumweru , komite nkuru y’abaganga bo muri Sudani y’Amajyaruguru ,yatangaje ko umubare w’abamaze kugwa muri iyo mirwano kuva yakongera kubura ku munsi wejo,ugeze kuri 56 mu gihe abakomeretse bagera kuri 500 .
Iyi komite, yahamagariye abarwanyi ba RSF n’ingabo za Leta ya Sudani y’Amajyaruguru gufungura umuhora w’ubutabazi, kugira ngo abantu bakomeretse biganjemo abasivile babashe kujyanwa kwa muganga mu gihe mirwano ikomeje .
Hagati aho kuri uyu wa 16 Mata 2023 ,imirwano hagati y’impande zombi yakomeje ku munsi wa kabiri wikurikiranya mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Khartoum, ikaba yibanze ku cyicaro gikuru cy’ingabo no mu nkengero nk’uko igitangazamakuru “Anadolu Agency” kibivuga.
Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Leta ya Sudani y’majyaruguru cyatangaje ko kirimo gutera intambwe gisatira ibirindiro bya RSF mu mujyi wa Khartoum no mu zindi ntara.
Mu itangazo iki gisirikare cyashyize ahagaraga kuri iki cyumweru , rivuga ko ko ingabo za leta arizo ziri kugenzura ibirindiro biherereye mu nmujyi wa Omdurma , hakurya y’umugezi wa Nil cyongeraho ko cyizagera ku nsinzi vuba.
K’urundi ruhande ,Abarwanyi ba RSF bahakanye ibyatangajwe n’igisirikare cya Leta ya Sudani ya Ruguru, gishimangira ko imirwano ikomeje.
Umutwe wa RS witwara gisirikare wakomeje uvuga ko mu ijoro ryakeye ,abarwanyi bawo bahanuye indege y’ igisirikare cya Leta.
Abari mu mujyi wa Khartoum babyiboneye n’amaso , babwiye igitangazamakuru “Anadolu Agency” ko abantu babarirwa mu magana barimo abana b’abanyeshuri barenga 400, bagotewe mu mujyi wa Khartoum rwagati ahabereye imirwano ikaze hafi y’icyicaro gikuru cy’ingabo.
Kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi mu Kwakira 2021, Abasirikare ni bo bategeka iki gihugu binyuze mu cyiswe Akanama k’Ubusugire (Sovereign Council).
Umutwe wa RSF, utegekwa na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo visi perezida w’ako kanama, mu gihe igisirikare gitegekwa na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye ako kanama ari nako kayobora igihugu cya Sudani y’Amajyaruguru.
Gahunda yari yifujwe yo gusubiza ubutegetsi abasivile yarananiwe, bitewe n’ingengabihe iteganya ko umutwe wa RSF wabanza gushyirwa mu gisirikare cy’igihugu.
Jenerali Burhan utegeka igihugu cya Sudani y’Amajayruguru,yavuze ko ashaka kuganira n’umwungiriza we Jenerali Dagalo , ngo bacyemure amakimbirane mu rwego rwo kumvikana ku zatageka k igisirikare gihuriweho cyo muri guverinoma yifujwe ya gisivile.
Amakuru aturuka i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani ,aravuga ko muri iki gihugu hashobora kuba harimo kugeragezwa Coup d’État ya gisirikare.
Aya makuru, akomeza avuga ko kuva mu gitondo cyo cy’ejo tariki ya 15 Mata 2023 , mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Khartoum birimo ahari ingoro y’Umukuru w’Igihugu n’icyicaro gikuru cy’Ingabo, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu.
Kugeza ubu, umutwe witwaje intwaro wegamiye kuri Leta ya Sudani uzwi nka RSF, ni wo Sudani ishinja gushaka guhirika ubutegetsi.
Igisirikare cya Sudani mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko RSF ubu yahindutse umutwe w’inyeshyamba zirimo ziragerageza guhirika Guverinoma.
Mukarutesi jessica
Mukarutesi ntabwo bavuga sudan ya ruguru bavuga sudan,be updated.