Muri Leta zunzenze ubumwe z’Amerika abantu bitwaje intwaro barashe mu mbaga nyamwinshi yariri mu birori byokwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 16 bane bahasiga ubuzima abarenga 28 barakomereka.
Ibi byabereye mu Mujyi wa Dadeville ho muri Leta ya Alabama muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ubwo abantu bitwaje intwaro binjiraga ahari hari kubera ibi birori, hanyuma bagatangira kurasa mu mbaga yari iri aho, cyakora nk’uko bitangazwa ngo abapfuye biganje mo urubyiruko.
Ibi bikorwa bibi ngo byabereye muri ‘Mahogany Masterpiece Dance Studio’ ahagana saa 22:30 z’ijoro zo byari ku wa 15 Mata 2023 ni ukuvuga saa 05:30 zo ku wa 16 Mata 2023 ku masaha yo mu Rwanda.
Guverineri wa Leta ya Alabama, Kay Ivey, yanditse kuri Twitter ko yifatanyije n’abo mu Mujyi wa Dadeville n’abo muri Alabama muri rusange kuri iryo sanganya ryabaye.
Yagize Ati “Nta mwanya na muto ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bifite muri Leta yacu. Turi gukurikirana buri kimwe ku buryo bwihuse turaza kubagezaho uko amategeko yubahirijwe.”
BBC yanditse ko ibi bikorwa by’ubwicanyi bwabaye hakoreshejwe imbunda muri Leta ya Alabama byahuriranye n’ubwicanyi bwakorewe i Louisville muri Kentucky nabwo bwahitanye babiri bugakomeretsa bane.
Ikibazo cy’abicwa barashwe gikomeje kuba agatereranzamba muri Amerika kuko Raporo ya Small Arms yerekana ko mu baturage 100 harimo intwaro 120.5 bivuze ko intwaro ziri mu baturage zibaruta ubwishi kure.
Mu 2020 ni bwo hapfuye abantu benshi barashwe kuva mu 1968, bagera ku 19.384. Aba barenze agahigo kari gafitwe n’umwaka wa 1993 wishwemo abantu 18.253 barashwe, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 34% ugereranyije imyaka yombi.
Muri uwo mwaka kandi abantu bishwe n’intwaro muri Amerika bagera ku 45.222. Iyi mibare yiganjemo abishwe n’intwaro barashwe n’abagabye ibitero, abazikoresheje biyahura n’abarashwe bitagambiriwe barimo abarashwe n’inzego z’umutekano cyangwa ku zindi mpamvu zitamenyekanye.
Muri Nyakanga umwaka ushize, Sena ya Amerika yemeje itegeko rishya rivugurura iryari risanzwe, ryemerera abantu gutunga imbunda muri icyo gihugu.
Mu bintu bishya bikubiye muri iryo tegeko, harimo kwitonda no gukora ubugenzuzi budasanzwe ku bantu baje kugura imbunda batujuje imyaka 21.
Harimo kandi kurekura ingengo y’imari ya miliyari 15$ azifashishwa muri gahunda zo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe no kongerera amashuri ubushobozi kugira ngo abashe kubona uburinzi bwisumbuye.
Si ubwa mbere ibikorwa by’ubwicanyi muri Leta zunze Ubumwe kivuzwe kuko kenshi usanga abapfa nk’uko twabivuze haruguru baba bishwe n’amasasu kandi kenshi aba bikoze rimwe na rimwe ntibahanwe by’intanga rugero.