Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’abantu bamaze iminsi barishoyemu bikorwa by’ubujura bikomeje gufata indi ntera mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumira Desiré , ku munsi wejo tariki ya 17 Mata 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru, wemeje ko inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze ,ziteguye guhangana n’ikibazo cy’ubujura bukorwa n’insoresore muri Kigali n’ibindi bice by’igihugu bukomeje gufata indi ntera.
ACP Gumira Desiré,yavuze ko iki kibazo gishobora kurandurwa ari uko habayeho ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange, kuko benshi mu bishoye muri ubwo bujura ari abana birirwa biba hirya no hino baba baturutse mu miryango.
Ati “Byose biraterwa no mu muryango aho dutuye, izi nsoresore ni urubyiruko . Abo bose ni abana baba bari mu ngo zacu, ni abavuye mu ishuri ntibasubireyo, ntibashake gukora akazi kabatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye, nicyo kibatera kwiba.”
ACP Gumira, yagaragaje ko usanga aba bakora ibikorwa by’ubujura no guhungabanya umutekano muri rusange usanga aho batuye baba babazi ndetse akenshi usanga abaturanyi baba baziko bakora ibyo bikorwa.
Polisi y’Igihugu igaragaza ko inzego z’umutekano zihari kandi ziteguye kurandura burundu ibibazo byose bishobora guhungabanya umutekano.
Ati:” “Naho ubundi icyo nabizeza, ibikoresho birahari, ubushobozi burahari, ubushake burahari ,mudufashe gusa ibi ngibi nta gikomeye kirimo.”
ACP Gumira yavuze ko uretse ibikoresho abashinzwe umutekano bafite, abaturage n’abanyamakuru nabo bakwiye kujya batanga amakuru y’ahakekwa kuba ibyo bisambo.