Inama y’Abaminisitiri b’ingabo mu bihugu bigize Umuryango wa EAC yagomba kubera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 19 Mata 2023 ,yasubitswe igitaraganya.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa EAC , yatangaje ko isubikwa ry’iyi nama ryatuturutse ku mitegurire idahwitse , byatumye u Rwanda rwanga kohereza abagomba ku ruhagararira .
yakomeje avuga ko u Rwanda ,rwagize impungenge ku mutekano w’abantu barwo bagize itsinda ryagomba kwitabira iyo nama bituma ihita isubikwa.
Ati:” Umutekano w’itsinda ryagombaga guturuka mu Rwanda ntabwo wizewe, byatumye u Rwanda ruhitamo kutohoreza abagomba kuruhagrarira.”
Yakomeje avuga ko , u Rwanda rwasabye ko iyi nama yakwimurirwa ahandi hantu hatari muri Reubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
K’urundi ruhande, itsinda rya DRC riyobowe na Jean Pierre Bemba ryari riheruka kugera i Goma mu rwego rwo kunoza imyiteguro y’iyo nama, ryasubiye ikitaraganya i Kinshasa ejo kuwa 18 Mata 2023 ,mu gihe hatagerejwe indi tariki iyi nama igomba kuberaho.
Byari biteganyijwe ko muri iyi nama, haza kwigirwamo igihe ubutumwa bw’ingabo za EAC ziri muri DRC buzamara(Manda) no gusuzuma uko ikibazo cy’umutekano mu burasira bwa DRC gihagaze kuva izi ngabo zahagera.
Claude Hategekimana