Sosiyete Sivile ikorera muri teritwari ya Nyiragongo, ivuga ko Abarwanyi ba M23 nta hantu bigeze bajya, kuko bakibarizwa muri ako gace mu buryo bwo kwiyoberanya.
Iyi sosiyete Sivile, ikomeza ivuga ko ”abibwira ko M23 yasubiye inyuma ikava muri teritwari ya Nyiragongo muri gurupoma ya Kibumba na Buhumba bibeshya ,ngo kuko abarwanyi b’uyu mutwe bakuyemo impuzankano za gisirikare bambara imyenda ya gisivile.'”
Hari abandi batuye mu gace ka Kibumba, babwiye itangazamakuru ryo muri DRC ko “Abarwanyi ba M23 bakiri muri ako gace ku bwinshi ndetse ko bivanze n’Abaturage mu gihe bategereje guhabwa andi mabwiriza.”
Hashize amezi arenga atatu, umutwe wa M23 uvuye ku mugaragaro muri gurupoma ya Kibumba na Buhumba ho muri teritwari ya Nyiragongo, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi igamije gushakira DRC amahoro.
Ubuyobozi bw’Ingabo za EAC zasigiwe ubugenzuzi bwa Kibumba na Buhumba , bwemeza ko M23 itakibarizwa muri utwo duce nk’uko bamwe mu Banye congo babivuga, kuko uyu mutwe wasubiye inyuma akabari arizo zisigaye zitugenzura .
K’urundi ruhande ,Umutwe wa M23 ntiwemeranya n’ibikunze gutangazwa na za Sosiyete Sivile zo muri DRC , ngo kuko zahindutse ibikoresho bya Guverinoma y’iki gihugu mu rwego rwo kuwuharabika no kuwusiga icyashya.
Claude Hategekimana