Dr Innocent Biruka Umunyamabanga wungirije wa CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yagereranyije imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’udushishi duhanganye n’Inzovu we avuga ko ari Ubutegetsi b’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.
Dr Innocent Biruka, avuga ko FPR Inkontanyi igereranywa nk’inzovu ihanganye n’Udushishi, nyamara ngo utu dushishi tukaba dushobora guhangamura iyo Nzovu, mu gihe twakwishyira hamwe tugahanana nayo.
Yakomeje avuga ko amayeri utu Dushishi twakoresha kugirago duhangamure iyi nzovu, ari uko buri Gashishi kagomba gufata agati cyangwa akabuye tugatera kuri iyo Nzuvu icyarimwe, kugeza yituye hasi kubera ubwinshi bwatwo.
Ati:” Twe tumeze nk’Udushishi duhanganye n’Inzovu ariyo FPR-Inkotanyi. Kugirango duhangamure iyi nzovu duhanganye nayo, birasaba ko utu Dushishi twishyira hamwe hanyuma buri Gashishi kagatoragura Akabuye cyangwa se Agati tugatera kuri iyo Nzovu kugeza irindimutse.”
Dr Innocent Biruka, yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko imitwe irwanya Ubutegetsi nbw’u Rwanda harimo na FLN abereye umuyobozi, yananiwe kumvikana, ahubwo buri mutwe ukaba urwanya undi ndetse ukanasenya ibyo abandi bamaze kubaka aho gushyigikirana.
Ni mu gihe umutwe wa CNRD/FLN abereye umuyoboke, nawo wananiwe gushyira hamwe ngo ubashe guhangamura iyo Nzovu, kuko uheruka gucikamo ibice bibiri kimwe cya Lt Gen Habimana Hamada wahoze ari Umugaba mukuru w’uyu mutwe, mu gihe hari n’ikindi gice kirangajwe imbere na Gen Maj Hakizimana Antoine uzwi nka “Jeva” wahoze ashinzwe Operasiyo za girikare z’Abarwanyi ba CNRD/FLN, bapfa Ubuyobozi n’ikibazo cya Kiga-Nduga.
Kugeza Ubu kandi ,haracyari urujijo k’uyobora CNRD/FLN by’ukuri, imande zombi zikomeje guterana amagambo buri ruhande ruvuga ko arirwo rwemewe n’amategeko agenga uyu mutwe.
Claude HATEGEKIMANA