N’ubwo bizwi ko u Rwanda rutera rudaterwa, bamwe mu Basenateri b’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bo ntibarabyumva, aho basabye Inama y’igisirikare y’iki Gihugu gutangiza intambara ku Rwanda.
Byatangajwe na bamwe mu Basenateri mu Nteko Rusange yabo yabaye ku wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 ubwo bagaragaza uburakari bwinshi nyuma y’ibiherutse gutangazwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo yari muri Benin.
Senateri Molisho yasabye ko inama nkuru y’igisirikare ya Congo, igomba gutangaza mu buryo bweruye Intambara.
Senateri Edouard Mokolo wa Mpombo we yavuze ko Sena ya Congo igomba gusaba ikiganiro kihariye na Guverinoma kugira ngo bige ku by’uru rugamba bagomba gushoza ku Rwanda.
Gusa Perezida wa Sena Modeste Bahati we yasabye aba basenateri gucisha macye, bakagabanya ayo marere n’umujinya w’umuranduranzuzi bagaragazaga.
Yagize ati “Mugomba guhindura uko muri kwitwa. Gahunda irazwi ariko tugomba guhuriza hamwe, tukareba uko ikibazo cyahagarara, dushyira imbere Igihugu cyacu.”
Si rimwe cyangwa kabiri, abanyamategeko ba Congo bumvikana mu magambo y’umujinya bagaragaza ko bifuza ko Igihugu cyabo gitera u Rwanda, ndetse na Perezida Tshisekedi ubwe yakunze kubivugaho.
Gusa abasesenguzi bemeza ko Congo itapfa gutinyuka gushoza intambara ku Rwanda kuko iki Gihugu kirutinya cyane, dore ko u Rwanda rumaze kubaka igisirikare kihagazeho ku ruhando rwa Afurika ndetse no ku Isi.
RWANDATRIBUNE.COM
Aba basenateri barashaka ko cyisecyedi avaho, muri Kongo hakaba ajavuyo bakiba agatubutse bakabona uko bahunga