Nyuma yo kuva mu bwihisho, Lt Gen Byiringiri Victoire Perezida wa FDLR yateje urujijo ubwo yakomozaga ku mpunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Mu ijambo yagejeje ku Bayoboke b’umutwe wa FDLR kuri uyu wa 19 Mata 2023, Lt Gen Byiringiri Victoire Rumuri, yavuze ko umwanzi yakajije umurego cyane cyane mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC ,mu guhiga bukware abatavuga rumwe narwo, yongeraho ko Abarwanyi ba FDLR yita “Abacunguzi” bakomeje kwihagararaho.
K’urundi ruhande, Lt Gen Byiringiro Victoire yakomoje ku mpunzi z’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko zahunze kubera ibitero bya FPR-Inkotanyi muri DRC 1996, bityoko u Rwanda nta burenganzira rufite bwo kubavuganira .
Ati:”Mbere Abanye congo bari babanye neza, ariko ubwo FPR yatugabagaho ibitero mu 1996 idusanga mu buhungiro, nibwo abo bantu batangiye guhura n’ibibazo batangira guhunga.”
Abakurikiranye iri jambo rya Lt Gen Byiringiro Victoire, bamuhaye inkwenene bavuga ko ari kwiraza Inyanza, kuko Interahamwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR) bahungiye muri DRC, bakimara kugerayo batangira kwibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubangisha andi moko.
Ibi byaterwaga n’uko EX-FAR n’Interahamwe bari bavuye mu Rwanda barangije gushyira mu bikorwa Jenoside bari bamaze gukorera Abatutsi 1994, bambukana umujinya uvanze n’ ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rukomeye ku Batutsi muri DRC aho bari bahungiye .
Ubwo bageraga muri DRC , zimzwe mu Nterahamwe hamwe na Ex- FAR ,batangiye kujya barema udutsiko bakererekeza i Masisi na Rutshuru, kujya gusahura Inka z’Abatutsi ndetse rimwe na rimwe bagasiga bagasiga bishe banyirazo.
Nk’uko biheruka gutangwaho ubuhamya na Col. Bora wahoze ashinzwe ubutasi muri FDLR ubu akaba yaratashe mu Rwanda, imitwe ya CMC Nyatura, APCLS, Mai Mai Abazungu izwiho kwibasira bikomeye Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, yashinzwe na FDLR ikoresheje Abanye congo bo mu bwoko bw’Abahutu bo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Mu gushyinga iyi mitwe, FDLR yakoresheje iturufu yo kubwira Abanye congo bo mu bwoko w’Abahutu, ko bagomba kurema imitwe ya gisirikare kugirango bikize Abatutsi baturanye ,ngo kuko batabashyira amakenga ndetse ko uko babirukanye mu Rwanda ariko nabo bashobora kuzabirukana muri gakondo yabo.
Ikindi Lt Gen Byiringiro yirengagije nkana cyagarutsweho na benshi, n’uko ubwo Ingabo z’u Rwanda zajyaga muri DRC bwambere mu mwaka 1996, zari zigamije gusenya inkambi zakorerwagamo imyiteguro yo gutera u Rwanda, hakiyongeraho no gucyura impunzi z’Abanyarwanda, zari zarafashwe bugwate n’abari barasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ingabo z’u Rwanda kandi, zabashije kugera kuri izo ntego zose, aho inkambi z’Interahamwe na EX-FAR zari ziteje icyugazi ku mutekano w’u Rwanda kuko zari zarashiznwe mu birometero bike hafi y’u Rwanda, zasenywe ndetse impunzi zirenga miliyoni ebyiri zicyurwa mu Rwanda.
Ni mu gihe Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bahunze akarengane bari bamaze igihe bakorerwa n’andi moko arimo Abandandi, Abarega, Abahunde n’abandi, bibumbiye mu mitwe yitwaje intwaro n’indi mitwe nka FDLR ,Nyatura na Mai Mai itigeze iborohera na gato ishyigikiwe n’Ubutegetsi bwa DRC, babaziza ubwoko bwabo.