Col.Sacramento Umuvugizi wa FOCA yavuzeko mu gihe ibiganiro basaba uRwanda rutabyemera igisigaye arukurwana na RDF
Ni mu kiganiro Radio y’Abadage DEUCHVEWELE ishami ry’igiswahili yagiranye na Col.Sacramento Turatsinze Emmanuel Umuvugizi wa gisilikare wa FDLR ishami rya gisilikare rizwi nka FOCA(Force de combatants’ Abacunguzi).
Col.Sacremento Turatsinze yavuze ko FDLR yashinzwe mu rwego rwo kurinda impunzi z’Abahutu zinyanyagiye mu mashyamba ya Congo,bityo kugirango ngo ikibazo cy’impunzi gikemuke ari uko Leta ya Kigali igomba kwicarana na FDLR ku meza y’ibiganiro,bamara kunvikana impunzi zigatahuka mu mahoro.
Abajijwe icyakorwa mu gohe uRwanda rwaba rwanze kuganira na FDLR Col.Sacramentu yavuze ko FDLR ifite uburyo bwinshi bwateguwe bugamije kugarura impunzi mu gihugu cyazo,kandi ko uhereye kera biteguye .
Ibi FDLR ikomeje gusaba uRwanda uhereye kera Leta y’uRwanda yagaragaraje ko ititeguye kuganira n’umutwe w’iterabwoba w’abakoze Jenoside,Leta y’uRwanda ivuga ko benshi mu bahoze muri iriya mitwe yitwaje intwaro bagiye bacyurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe babanje gucishwa mu kigo cya Mutobo.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko ibyo FDLR irimo byo gusaba ibiganiro na Leta y’uRwanda ari umusaruro w’ibyavuye mu mishikirano yahuje FDLR na Leta ya Congo iherutse kubera iKinshasa,ibi biganiro bikaba byaramaze ibyumweru bibiri umutwe wa FDLR ukaba wari wohereje Gen de BGD.Kimenyi Nyembo usanzwe ari Umuyobozi w’iperereza(J2) muri FDLR,Col Emile Terimbere Faradja ushinzwe ubutegetsi(J1)n’izindi ntumwa bakaba barabonanye n’umugaba mukuru wa FARDC Gen.Tshiwewe Songesha ndetse n’uwari Minisitiri w’ingabo Gilbert Kabanda Apara.
ubwo ibi biganiro byasozwaga Umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya yatangiye kujya ku maradiyo mpuzamahanga aho yasabaga ko amahanga yakotsa igitutu Leta y’uRwanda igashikirana na FDLR,si ibyo gusa benshi mu barwanyi ba FDLR bari bamaze igihe bafungiye mu magereza atandukanye bshinjwa ibyaha by’ubugome bararekuwe ubu baridegembya.
Col.Turatsinze Emmanuel wagizwe Umuvugizi wa FOCA ni muntu ki ?
Amazina ye y’ukuri yitwa Munyabaranga Deo,yavutse mu mwaka wa 1968,avukira mu cyahoze ari Komini Gikoro Perefegitura y’umujyi wa Kigali,aho ndetse yayibereye Assisita Burugumestre mu gihe cya Jenoside,amashuri abanza yayigiye iGikoro n’aho ayisumbuye ayigira mu cyahoze ari ES de Nyamirambo.
Yinjiye muri ALIR muri 1999 mu ishuri rya ESM ryari ahitwa Gikoma ni muri Masisi akaba abarizwa muri Cyiciro cya 39 cy’aba Ofisiye ba FDLR,mu mirimo yakunze gukora naho yabaye S5 Susegiteri ya Sinayi,Col.Munyabaranga Deo akunda kwiyita Sacramento ahandi akoreshya amazina ya Turatsinze Emmanuel akaba yarakatiwe igifungo cya burundu kn’inkiko gacaca ku byaha yakoereye muri Komini yayoboraga,kugeza ubu n’ingaragu ngo afite isezerano yahawe n’Imana ryo kuzazanira umugore mu Rwanda FDLR yafashe igihugu.
Col Sacrementu Turatsinze Emmanuel yahawe izi nshingano asimbuye Lt.Col Rugaravu Fontaine uherutse kwicirwa mu ishyamba rya Paris n’abakomando ba M23 .
Mwizerwa Ally